AS Kigali ikosoye Police FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya AS Kigali yatsinze Police FC ibitego 2-0 mu mukino wa 2 wo mu itsinda C muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwakwa w'imikino 2020-2021.

Wari umukino amakipe yombi yagiye gukina afite amanota 3 mu itsinda C, ni nyuma y'uko yari yatsinze umukino ubanza wa shampiyona, Police FC yatsinze Etincelles 5-1, AS Kigali itsinda Musanze FC 4-2.

Police FC yatangiye igice cya mbere ubona ko ari yo irimo kurusha AS Kigali yakinaga imipira miremire gusa.
Ku munota wa 15, Evode yacomokeye umupira mwiza Martin Fabrice ariko ageze mu rubuga rw'amahina arigusha avuga ko yakorewe ikosa na Emery Bayisenge, umusifuzi Uwikunda Samuel ahita amuha ikarita y'umuhondo

Ku munota wa 17, Police FC yabonye amahirwe ya mbere, Rutanga Eric yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ariko abakinnyi ba Police FC bananirwa kuwushyiramo, abakinnyi ba AS Kigali bawukuramo usanga Savio aho ahagaze ariko awuteye mu izamu bongera bawukuramo.

Ku munota wa 23 Tchabalala yagerageje ishoti mu rubuga rw'amahina ariko umupira ubwugarizi bwa Police FC bawukuramo.

Ku munota wa 25, Rutanga Eric yahinduye umupira imbere y'izamu, Mico Justin ashyiraho umutwe umupira awerekeza muri 90, Bakame arirambura awukuramo awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 37, umunyezamu wa Police FC yakoze akazi gakomeye cyane ni nyuma yo gukuramo umutwe ukomeye wa Karera Hassan, ni ku mupira yari ahinduriwe na Ishimwe Christian. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri Police FC yagitangiye ikora impinduka, Munyakazi Youssuf Lule asimbura Mico Justin. Martin Fabrice na we yaje guha umwanya Ntirushwa Aime, Evode aha umwanya Papy ni mu gihe Antoine yasimbuye Valeur.

Ku ruhande rwa AS Kigali, Birahamire Abeddy yasimbuye Fiston mu gihe Muhadjiri yahaye umwanya Kayitaba Jean Bosco.

Muri iki gice cya kabiri cyihariwe na AS Kigali cyane ndetse biza no kuyihira ibona ibitego 2, ku kunota wa 65 gitsinzwe na Tchabalala n'umutwe ku mupira wari urenguwe na Mosi.

Icya kabiri cyatsinzwe na Abeddy n'umutwe na we ku mupira wari uhinduwe na Tchabalala. Umukino warangiye ari 2-0.

Undi mukino wo mu itsinda c, Musanze FC yatsinze Etincelles 3-1. Kugeza ubu muri iri tsinda AS Kigali ni iya mbere n'amanota 6, Police FC na AS Kigali 3 mu gihe Etincelles ifite 0.

Imikino yo mu itsinda D yabaye, Marines yatsindiye Sunrise FC i Nyagatare 1-0, Mukura VS itsindirwa i Rusizi 3-1. Espoir FC ni iya mbere n'amanota 6, Marines 3, Sunrise FC na Mukura VS 1.

Abakinnyi 11 amakipe yombi agiye kwitabaza

AS Kigali: Ndayishimiye Eric Bakame, Rurangwa Mosi, Emery Bayisenge, Karera Hassan, Ishimwe Christian, Hakizimana Muhadjiri, Shabani Hussein, Benedata Janvier, Kwizera Pierre, Nkinzingabo Fiston na Abubakar Lawal

Police FC: Habarurema Gahungu, Rutanga Eric, Iradukunda Eric Radu, Moussa Omar, Usengimana Faustin, Nduwayo Valeur, Iyabivuze Ose, Twizeyimana Martin Fabrice, Nshuti Dominique Savio, Mico Justin na Ntwari Evode

Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
11 ba Police FC babanjemo
Batombora ibibuga
Ba kapiteni n'abasifuzi mbere y'umukino
Hakizimana Muhadjiri aho yajyaga abakinnyi ba Police FC babaga bamuriho
Wari umukino utoroshye
Hakizimana Muhadjiri
Nkinzingabo Fiston wa AS Kigali yabanje mu kibuga
Shabani Hussein yazonze cyane Police FC
Rutanga Eric ntiyahiriwe n'uyu munsi
Tchabala watsinze igitego cya mbere

AMAFOTO: UMURERWA Delphin



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-ikosoye-police-fc-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)