AS Kigali yaherukaga kunyagirira Musanze FC iwayo ibitego 4-2 yakiriye Police FC kuri stade Amahoro iyikubita ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice cya kabiri.
Igice cya mbere cyaranzwe no gufungana hagati y'impande zombi byatumye habura iyinjiza igitego ari nako amahirwe yabaye make cyane.
AS Kigali ya Muhadjiri na Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala,yagarutse mu kibuga mu gice cya kabiri,ishaka gufasha umutoza wayo kwizihiza isabukuru y'imyaka 49 yujuje uyu munsi niko kwihaniza Police FC yari hasi cyane.
Ku munota wa 65 w'umukino,AS Kigali yafunguye amazamu n'umutwe ibifashijwemo na Tchabalala Hussein n'umutwe ku mupira wari uturutse ku kurengura umupira wari warenze.
Uyu rutahizamu watsinze igitego cya 3 muri aya matsinda ya shampiyona ubwo yasimbukana ba myugariro ba Police FC gatera umupira n'umutwe.
Bidatinze ku munota wa 78,Biramahire Abeddy yatsinze igitego cya kabiri n'umutwe ku mupira mwiza yahawe na Shabani Hussein Tchabalala.
Kuri uyu munsi kandi,Mukura VS yanganyije igitego 1-1 na Sunrise FC,yatsindiwe i Rusizi na ESpoir FC ibitego 3-1 biyishyira mu mazi abira kuko Marines FC nayo yatsinze Sunrise FC.
UKO IMIKINO YOSE YAGENZE:
Espoir 3-1 Mukura
AS Kigali 2-0 Police FC
Sunrise FC 0-1 Marines
Etincelles 1-3 Musanze