Aya mahugurwa yitwa ‘Foundry Fellowship’ aho ba rwiyemezamirimo bakomoka mu Rwanda, Kenya, Uganda, Ethiopia, Ghana, Senegal na Nigeria, bemerewe kwitabira aya mahugurwa azaba ari ubuntu kuva atangiye kugera arangiye.
Abazitabira aya mahugurwa bazabanza kubikora mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho bazajya bigishwa amasomo n’ubundi asanzwe yigishwa muri MIT mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse no guhanga udushya.
Nyuma yaho, abitabiriye aya mahugurwa bazamara ibyumweru bitatu bari kumwe, ibizatuma basangira ubunararibonye bakuye mu bihugu byabo, bityo bagashakira hamwe ibisubizo ku bibazo byugarije ubucuruzi bwabo muri rusange.
Umuyobozi Mukuru wa Legatum Center, Dina Sherif, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane mu kuzamura ubukungu bw’Umugabane wa Afurika muri rusange.
Ati “Mu kuzamura Afurika no gutuma ikomeza kugira ubushobozi mu bucuruzi ku rwego mpuzamahanga, dukeneye ba rwiyemezamirimo bahanga udushya bakazamura urwego rw’abikorera muri Afurika”.
Afurika ni Umugabane uri gutera imbere mu mpande zose, bityo bikaba ari ingenzi guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi mu rwego rwo guhanga imirimo izakorwa n’urubyiruko ruri kuri uyu Mugabane, na cyane ko amahirwe y’iterambere ari menshi cyane muri Afurika.
Kwiyandikisha muri aya mahugurwa byatangiye ku itariki ya 3 Gicurasi, bikazarangira ku itariki 20 uku kwezi. Abifuza kwiyandikisha banyura kuri https://legatum.mit.edu/