BAL2021: Patriots yasoje irushanwa ku mwanya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino utoroheye na gato Patriots kuko yarushijwe mu duce dutatu twa mbere, twose twatsinzwe na Petro de Luanda kandi igashyiramo ikinyuranyo cy'amanota menshi.

Aba banya-Angola batangiye neza umukino barusha Patriots mu gace ka mbere batsinze ku manota 22-14, banatsinda aka kabiri ku manota 31-23, banatsinda aka Gatatu ku manota 27-13, mu gihe Patriots yatsinze agace ka nyuma ku manota 18-17, gusa ntibyigeze biyiha amahirwe yo kwegukana intsinzi kuko yatsinzwe amanota menshi mu duce dutatu twabanje, bituma itakaza umukino, inatakaza umwanya wa gatatu itsinzwe amanota 97-68.

Petro de Luanda yahise yegukana umwanya wa gatatu muri iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere, mu gihe Patriots yegukanye umwanya wa Kane. Guhera saa Kumi n'igice z'umugoroba zo kuri iki Cyumweru, muri Kigali Arena harabera umukino wa nyuma muri iri rushanwa, uhuza Zamalek yo mu Misiri na US Monastir yo muri Tunisia.

Patriots yatsinzwe na Petro de Luanda mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu

Patriots yasoje irushanwa rya BAL ku mwanya wa Kane

Petro de Luanda yasoje ku mwanya wa Gatatu muri BAL



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106104/bal2021-patriots-yasoje-irushanwa-ku-mwanya-wa-kane-nyuma-yo-gutsindwa-na-petro-de-luanda-106104.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)