BAL2021: Stephen Curry wa Golden State Warrio... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babifashijwemo n'umuraperi akanaba umukinnyi mpuzamahanga wa Basketball, J. Cole uherutse gusinyira Patriots BBC ndetse akaba ari no kuyifasha mu irushanwa rya BAL 2021, abakinnyi b'iyi kipe ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa bagiranye ikiganiro na Stephen Curry wabateye akanyabugabo.

Iki kiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry'amashusho, kubera ko Stephen ari muri Amerika, mu gihe abakinnyi ba Patriots bari i Kigali. Muri iki kiganiro J.Cole yabwiye Curry ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu bafite umukino ukomeye na US Monastir yo muri Tunisia, nawe abifuriza amahirwe masa kuri uwo mukino no mu irushanwa ryose.

Muri iki kiganiro cyabereye ku rubuga rwa Instagram kigakurikitwa n'abantu benshi cyane barenga ibihumbi 100 (bari bari Live), Abakinnyi ba Patriots bagaragarije uyu mukinnyi ko bamwishimiye cyane ndetse banejejwe no kumuvugisha, nawe abasubiza ko yumva abakunze cyane ndetse abishimiye.

Curry yaganirije aba bakinnyi mbere y'amasaha macye bagakina umukino wa nyuma mu matsinda, aho baza kwesurana na US Monastir yo muri Tunisia, mu mukino ugomba kugaragaza ikipe izamuka mu itsinda rya mbere iriyoboye.

Uyu mukino urakinwa saa Tatu z'ijoro, ukaba ubera muri Kigali Arena aho iyi mikino iri kubera.

Biteganyijwe ko imikino ya ¼ izaba tariki ya 25 n'iya 26 Gicurasi 2021. Iya ½ izakinwa tariki ya 28 Gicurasi mu gihe umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021.

Stephen Curry aganira na J.Cole ukinira Patriots BBC

Curry aganira n'abakinnyi ba Patriots BBC bamwereka ko bamwishimiye

Curry akinira ikipe ya Golden State Warriors yo muri NBA

Patriots BBC irakina na US Monastir yo muri Tunisia hashakwa izazamuka ari iya mbere mu itsinda A



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105845/bal2021-stephen-curry-wa-golden-state-warriors-yo-muri-nba-yaganiriye-nabakinnyi-ba-patrio-105845.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)