Nyuma y'iminsi isaga 14 amakipe 12 ateraniye i Kigali muri shampiyona ya Afurika muri Basketball (BAL), Zamalek yo mu Misiri niyo iyahize yose, US Monastir yo muri Tuniziya yegukana umwanya wa kabiri, Petro de Luanda yo muri Angola yegukana umwanya wa gatatu mu gihe Patriots yo mu Rwanda yatwaye umwanya wa kane (4).
Bwa mbere iyi mikino ya BAL ibayeho, Zamalek niyo iyegukanye
Imikino ya nyuma yose yabaye kuri iki cyumweru, aho saa 14:30 za Kigali Petro de Luanda yahuraga na Patriots mu gihe saa 16:00 za Kigali Zamalek yo mu Misiri yacakiranaga na US Monastir yo muri Tuniziya. Umukino wa nyuma wagombaga kwerekana ikipe itwara iyi Shampiyona ku nshuro yayo ya mbere, maze umukino urangira Zamalek yegukanye irushanwa ku manota 76 kuri 63 ya US Monastir.Â
Uduce tubiri tw'uyu mukino amakipe yombi yari ahanganye mu buryo byagaragariraga buri umwe ndetse hibazwa uza kwegukana irushanwa. Gusa mu gake ka gatatu Zamalek yaje kwigaranzura US Monastir ibinyujije mu gukora ubwugarizi neza ndetse no kumenya kubyaza umusaruro uburyo babonaga bwo gutera mu nkangara.Â
Umutoza wa ZamalekÂ
Abakinnyi barimo Walter Wallace Hodge wari wambaye nimero 00 yazonze ikipe ya US Monastir ndetse binyuze muri uyu mukino akaba yanahembwe nk'umukinnyi wahize abandi muri iri rushanwa.