Bane biyitaga abapfumu bakambura abaturage bafashijwe n’itangazamakuru batawe muri yombi -

webrwanda
0

Abafashwe ni Ndayisaba Jean Claude ari nawe wari ubakuriye, Nshimiyimana Faustin ndetse na Ndereremungu Nikuze Emerita. Bafatiwe mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, aho bari basanzwe batuye ari naho bakoreraga uyu mwuga w’ubupfumu.

Ubwo aba bantu berekwagwa itangazamakuru,hanerekanywe undi musore witwa Bihoyiki Remy Bruno bivugwa ko yibye miliyoni 1,1Frw umukoresha we akuramo ibihumbi 600 Frw arabibashyira kugira ngo bamuhe umuti wamufasha gutera imbere mu bucuruzi, bamwizeza ko azajya yunguka amafaranga menshi ku kwezi.

Uretse uyu ngo hari n’andi mafaranga ibihumbi 17 Frw bahawe n’undi mugabo ashaka ko bagaruza igare rya murumuna we ryari ryibwe, bakamwizeza ko uwaryibye azarigarura.

Ndayisaba wemera icyaha yavuze ko ubupfumu bwe bwamenyekanye binyuze kuri Youtube Channel ya Afrimax yamukoreye inkuru yo kumwamamaza.

Ati “Nigeze kuvura umuntu duhamagara Afrimax. Hari nimero baduhaye bati noneho iyo nimero mwaduhamagara tukaza tukamamaza ibikorwa byanyu, noneho ndababwira baraza, twabahaye lisansi y’ibihumbi 30 Frw nyuma twaje kubaha n’andi yose hamwe agera mu bihumbi 300Frw.”

Ku bijyanye n’amafaranga ibihumbi 600 Frw baciye uriya musore ngo bamufashe guhirwa mu bucuruzi, Ndayisaba yavuze ko ari imitwe bamutetse ngo kuko batari kubasha kumufasha. Yongeraho ko iby’abapfu biribwa n’abapfumu.

Ati “Nta gihe kinini cyari gishize iriya video (amashusho yakorewe na Afrimax) isohotse wenda uyu niwe wari umpamagaye, akimara kuvuga ngo akeneye uwo muti w’ubukire mu byukuri ntawo nari mfite kandi umwana wanjye yari agiye kuburara kandi ari kunyereka amafaranga ikintu nakoze ni ikihe yarayampaye ndayafata.”

Bihoyiki Remy Bruno yavuze ko yibye sebuja miliyoni 1,1Frw ajya gushakisha uyu mupfumu nyuma yo kumubona kuri Youtube ari kuvura abantu kugira ngo amuhe umuti wo gucuruza akajya yunguka menshi.

Ati “Nakoreraga uriya mugabo witwa Tuyisenge akazi ko mu rugo noneho ndeba kuri Youtube mbonaho aba bagabo b’abavuzi cyane ko rimwe na rimwe nanarwaraga, nabonye miliyoni 1,1 Frw ndayafata njya kuri aba bavuzi mbaka umuti wo gucururizaho.”

Yakomeje agira ati “Nabahamagaye kuri telefone nimero yabo yari kuri youtube hanyuma baranyitaba aribwo basabaga amafaranga mbasanga i Musanze ku gicumbi cyabo ariho nabahereye ayo mafaranga ibihumbi 600 Frw ubwa mbere kuri telefone naboherereje ibihumbi 150 Frw hanyuma ndatega njya i Musanze mbaha ibindi bihumbi 150Frw biba bibabihuye n’ibihumbi 300 Frw hanyuma ngeze aho yarari ngo ni ku Gicumbi cye anyaka ibindi bihumbi 200 Frw cyane ko nabonaga ari ibintu bidasanzwe ndabimuha.”

Yongeyeho ko nyuma yaje kumuha andi mafaranga ibihumbi 100Frw yo kumushimira nyuma y’uko yari amubwiye ko ngo abakurambere batamwishimiye.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko Urwego rw’ubugenzacyaha rutazihanganira umuntu wese uzitwaza umurimo akora akayobya abaturage anasaba ibinyamakuru byo kumbuga nkoranyambaga kwirinda gutangaza ibihuha kuko bihanwa n’amategeko.

Ati “RIB irasaba abantu bose bifashisha imbuga nkoranyambaga batangaza amakuru nkaza Youtube, Whatsapp na Tiktok n’izindi kwirinda gukwirakwiza amakuru y’ibihuha cyangwa ayobya abaturage kuko ibyo bikorwa bigize icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda aho ubihamijwe n’urukiko ahabwa igihano kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse hakiyongeraho n’ihazabu ya miliyoni 1Frw kugeza kuri miliyoni 3Frw.”

Yakomeje avuga ko muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje mu gusakaza amakuru bidakwiye ko hari abantu bitwikira umutaka w’itangazamakuru bagakora ibikorwa biyobya abaturage cyangwa bibashishikariza kujya mu bikorwa bishobora kubatera akaga kuko bafite uburenganzi bwo kubona amakuru mazima atari ay’yibihuha abayobya.

Aba bantu uko ari bane batawe muri yombi hamwe n'umukozi wibye sebuja amafaranga akayabashyira



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)