Batanu muri FERWAFA beguye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nama y'inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA yiga k'ubwegure bw'uwari perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene, abandi batanu bari muri Komite Nyobozi ye beguye.

Abeguye ni Mukangoboka Christine wari ushinzwe umupira w'abagore, Nshimiyimana Alexis Redemptus wari ushinzwe iterambere ry'umupira w'abato, IP Ntakirutimana Diane wari ushinzwe umutekano, Ruhamiriza Eric wari ushinzwe amarushanwa na Dr Hakizimana Moussa wari ushinzwe ubuvuzi.

Iyi nama yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021 ibera muri Lemigo Hotel guhera saa 9:00'.

Ingingo yo kwigwaho yari ukwemeza ubwegure bwa perezida wa FERWAFA, bwaje kwemezwa.

Nyuma nibwo hahise hanemezwa ubwegure bw'abandi bakomiseri 5 bari muri iyi Komite Nyobozi.

Komite Nyobozi ikaba isagayemo abantu bane badashobora gufata icyemezo nk'uko amategeko abiteganya, amatora ya Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA akaba yashyizwe ku wa 27 Kamena 2021.

Ku munsi w'ejo nibwo twari twabagejejeho inkuru y'uko muri iyi nteko rusange benshi bashobora kwegura.

Komite Nyobozi ya FERWAFA, abeguye n'abasigaye

Uretse perezida wa FERWAFA Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene weguye mbere abandi ni;

1. Habyarimana Matiku MarceL (Espoir FC)_ Visi Perezida
2. Kankindi Anne Lise Alida (Rambura WFC)- Komisiyo y'imari (yasabwe kwegura)
3. Rwankunda Quinta (Giticyinyoni FC)- Komisiyo ya marketing (yasabwe kwegura)
4. Nshimiyimana Alexis Redamptus (Miroplast Fc) Komisiyo y'Iterambere ry'umupira w'amaguru (yeguye)
5. Ruhamiriza Eric (La Jeunesse)- Komisiyo y'amarushanwa (yeguye)
6. Mukangoboka Christine (Isonga FC)- Komisiyo y'umupira w'abagore (yasabwe kwegura none yeguye)
7. Hakizimana Moussa (AEFR)- Komisiyo y'ubuvuzi (Yeguye)
8. Ntakirutimana Diane (Police FC) Komisiyo y'umutekano na fair-play(Yeguye)
9. Gumisiriza Hilary (United Stars)- Komisiyo y'amategeko (yasabwe kwegura)

Benshi muri Komite Nyobozi ya FERWAFA bamaze kwegura



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/batanu-muri-ferwafa-beguye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)