Mu gitondo cyo kuri uyu Kane, tariki ya 27 Gicurasi 2021, impunzi nyinshi ziturutse mu Mujyi wa Goma zinjiye mu Rwanda nyuma y’itangazo rya Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, risaba abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.
Yagize ati “Uturere dushobora kugerwaho n’ingaruka ziterwa n’amahindure dushobora kurimbuka kubera umuriro, utwo duce ni Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse.”
Yakomeje ati “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”
Ibi byatumye abaturage bo mu Mujyi wa Goma batangira kuzinga utwangushye bahungira mu bice basabwe na Leta yabo kujyamo, ariko abandi benshi binjira mu Rwanda.
Abageze mu Rwanda banyuze mu Karere ka Rubavu, bahise bajyanwa gupimwa icyorezo cya Covid-19 nk’uko bigenda ku bandi bantu binjira mu gihugu baturutse hanze yacyo muri ibi bihe.
Ibikorwa byo gupima izi mpunzi biri kubera ku kibuga cya College Inyemeramihigo i Gisenyi.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko mu bipimo byari bimaze gufatwa mu masaha y’igitondo cyo kuri iyi tariki ya 27 Gicurasi, abantu batatu bari bamaze gusangwamo ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19, bagahita bafatwa n’inzego kugira ngo bajye kwitabwaho mu mavuriro yabugenewe.
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Rwagasore Edison, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rwiteguye kwakira izi mpunzi ziri kwinjira mu gihugu.
Yagize ati "U Rwanda rwiteguye neza gupima Covid-19 abari kuza mu Rwanda bavuye muri Congo."
Amakuru avuga ko abari gusangwa nta bwandu bafite, bari guhabwa uburenganzira bwo gukomeza kwerekeza mu bindi bice bitandukanye by’igihugu ndetse bamwe bakaba bakomeje berekeza i Kigali.
Mu Rwanda hari hasanzwe impunzi 651 zahunze nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryabaye ku wa 22 Gicurasi 2021.