Ni ibikoresho byatangiwe kuri Rwanda Medical Supply ku Kacyiru aho abayobozi batandukanye bahuriye ibi bikoresho bitangwa.
Hatangwa iyi nkunga, Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BK Group, Marc Holtzman, yavuze ko bashimira Leta y'u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame uko yitwaye muri ibi bihe bikomeye Isi irimo.
Ati 'Ndashimira Perezida Paul Kagame uko yitwaye muri ibi bihe ndetse n'uko abanyarwanda bitaweho byatumye twifuza gutanga inkunga ya miliyoni 10 Frw muri RBC. Ni inkunga nto ariko twizera ko hari ingaruka nziza izagira ku baturage benshi.'
Harerimana Pie uyobora Rwanda Medical Supply yashimiye BK ku bw'iyi nkunga yari ikenewe muri ibi bihe bitoroheye Isi yose.
Ati 'Turabyishimiye, ni kimwe mu bikorwa byo gufasha abaturage bacu mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Mu by'ukuri twishimiye kugira abantu badushyigikira muri ibi bihe. Turi gukorana na BK kandi ubu bufasha bwari bukenewe. Tuzakomeza gukorana nabo. Mu gihe tuzaba dukeneye amafaranga tuzabagana kuko tunejejwe no gukorana nabo'.
Dr Gatare Swaibu ukuriye Ishami ry'Ubuvuzi muri RBC, yavuze ko ibi bikoresho bizafasha abaganga kwirinda no gukomeza gukurikirana neza abarwayi.
Ati ' Ibi ni ibikoresho bikoreshwa mu gihe abaganga bagiye hirya no hino mu gihugu. Yaba guhura n'abarwayi cyangwa kuvana aho bari bari tubajyana mu bitaro.'
'Ni imyenda bambara iyo bagiye guhura n'abo barwayi cyangwa bagiye gusukura ahantu hari umurwayi wa COVID-19. Ni ibikoresho bizadufasha kwirinda. Iyi nkunga turayishimiye cyane kuko izadufasha mu kwirinda mu gihe turinda n'abaturage.
Iyi nkunga ifite agaciro ka 10. 000. 000 Frw irimo imyenda 1.250 ifasha abaganga mu bikorwa byo guhangana na COVID-19.
Amafoto: Igirubuntu Darcy