Mu 2016 ni bwo bamwe mu bishyuriwe amashuri na Imbuto Foundation, umuryango washinzwe na Madamu Jannette Kagame bishyize hamwe, bahuriza ku mugambi wo kwitura ineza bagiriwe nabo bishyurira ishuri abana bo mu miryango ikennye, banabafasha kubona ibikoresho byose nkenerwa mu myigire yabo.
Ni igitekerezo cyishimiwe ndetse gishyigikirwa n'abafatanyabikorwa batandukanye, ariko icyorezo cya COVID-19 gituma bamwe bacika intege ntibakora nk'uko bisanzwe.
Umuyobozi wa EGR, Ntirenganya Valens, yabwiye itangazamakuru ko icyo cyuho cyatumye bafata umwanzuro wo 'gukomangira' BRD ngo barebe ko hari icyo yabafasha cyane ko nayo iharanira iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.
Ati 'Iyo tugiye kureba umufatanyabikorwa tubanza kureba urwego akoreramo, tukareba aho ibyo dukora byahurira nawe hanyuma tukamusanga tukamukomangira. Ni uko twagiye kureba BRD.'
'Kugira ngo tugere kuri BRD ni ikibazo twari dufite mu kwishyurira abana, aho abafatanyabikorwa benshi bagiye bahagarara kubera ingaruka za COVID-19.'
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'Uburezi muri BRD, Rurangwa Wilson, yavuze ko mu bikorwa byayo byo gutsura amajyambere harimo no guteza imbere uburezi, ari yo mpamvu bumvise ubusabe bwa EGR.
Ati 'Mwaratuganye mutugezaho ibikorwa byanyu cyane cyane ibijyanye no gufasha abana bakomoka mu miryango itishoboye mu kubarihira amashuri no kubaha ibikoresho by'ishuri ndetse no kubagira inama za buri munsi mu bujyanye n'amasomo.'
'Ibyo rero twasanze mu by'ukuri bijyana n'umurongo wacu nka BRD. Ni Banki Itsura Amajyambere; mu gutsura amajyambere rero harimo ibice bitandukanye birimo kurema umuryango Nyarwanda ushoboye mu guteza imbere igihugu. Ibyo byose ntibyagerwaho rero hatarimo uburezi.'
Kugeza ubu Umuryango Edified Generation Rwanda ufite abanyeshuri 300 hirya no hino mu gihugu, wishyurira ishuri ukanabafasha kubona ibikoresho nkenerwa mu myigire yabo.
Uretse BRD yabateye inkunga none, basanzwe bafite abandi bafatanyabikorwa barimo BK Group Plc, I&M bank, BDF, LUCKY BETS, RCA, RDB, Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda, Komisiyo ya UNESCO mu Rwanda, REB, Kepler, Umujyi wa Kigali, Ambasade y'u Budage mu Rwanda, Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco na Save the Children.