Munyaneza Didier avuye muri iri siganwa nyuma y'uko undi Munyarwanda Areruya Joseph we wanaryegukanye na we avuyemo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Gicurasi 2021.
Munyaneza Disier wari uri gukinira ikipe ya Benediction Ignite, avuye muri iri rushanwa ku munsi wa gatatu waryo ubwo bakinaga agace ka Nyanza-Gicumbi kagizwe n'Ibilometero 171,6.
Munyaneza Didier ni umwe mu bakinnyi b'amagare mu Rwanda bazwiho ubuhanga dore ko yanegukanye irindi rushanwa mpuzamahanga rikomeye rya Tour du Senegal ryabaye mu Ugushyingo 2019.
Ku munsi w'ejo ubwo hakinwaga agace ka Kabiri ka Kigali-Huye kegukanywe n'Umufaransa Alan Boileau, Umunyarwanda waje hafi yari Uhiriwe Byiza Renus waje ku mwanya wa 20.
Kugeza ubu ku rutonde rusange, Umunya-Colombia UMBA LOPEZ Abner Santiago ni we uyoboye iri rushanwa nyuma yo kwambura umwenda w'umuhondo mugenzi we Brayan Steven Sanchez Vergara wegukanye agace ka mbere.
Irushanwa ry'uyu mwaka ritoroheye Abanyarwanda bakunze kwitwara neza mu masiganwa yabanje kuko kugeza ubu ku rutonde rusange, Umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus ari we uza hafi akaba ari ku mwanya wa 14.
UKWEZI.RW