Bruce Melodie ni uruswende, ni injiji – Super Manager wavuze no kuri Knowless #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi akaba n'ushinzwe gushakira isoko abakinnyi, Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager, mu mvugo ikakaye yavuze ko umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie ari injinji yumviye inama ze ikaba itangiye kujijuka.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Super Manager yagiye agaruka kuri Bruce Melodie avuga ko uyu muhanzi ari injinji ndetse n'ubwo ari umusitari atamurenze kuko we ibikorwa byivugira.

Ati'Nk'uko nari nabivuze, ndamushira ko arimo kujijuka burya yicwaga n'ubujiji ntiyize(…) ayo yize arahagije kuko amubeshejeho ariko ni byiza gukomeza kugira ngo ube mpuzamahanga nkanjye. Nasohoye indirimbo 5 z'amashusho imwe iba indirimbo nziza muri East Africa, we byabaye ryari?'

Yakomeje avuga ko na Bruce Melodie ku giti cye umubajije yakubwira ko Super Manager ari we musitari yemera.

Ati'Na we umubajije yavuga ko umusitari wa mbere yiyumvamo ari njye kuko icya mbere natumye ajijuka yari injiji ariko ubu yagiye ku ishuri.'

Agaruka ku majwi ya Bruce Melodie avuga ko hari abahanzi batakikora kuko basohora akaririmbo kamwe bakicecekera(byaketswe ko yavugaga kuri Meddy na The Ben) yavuze ko yarengereye byamubabaje cyane.

Ati'hari aho wambwiye ngo sinkite injiji umuntu w'umugabo witunze, ariko biba byambabaje kuko na we yararengereye kuko ntabwo utuka abana b'abagabo bibeshejeho, naravuze nk'uyu mwana, uru ruswende rushobora kuva hariya ntuze… ubuse atabaye mu Rwanda ahandi ashobora kujya akibesho nihe? (…) nanga umuntu utinyuka agatuka umuntu wibeshejeho akamuca amazi imbere y'imbaga.'

Agaruka ku muhanzikazi Butera Knowless, yavuze ko ari umukobwa wirwanyeho kuva hasi kugera aho ageze uyu munsi.

Ati' Ni umwana wirwanyeho yikuye ahantu hakomeye, ibyo akora ni byiza. Iyo ubona umuntu akubwiye ngo ni umwana utagira ababyeyi ariko wirwanyeho akagera kuri ruriya rwego, utamwemenye n'Imana ntiyakureba neza. Abavuga ko atazi kuririmba nabo ngo bazaririmbe nkawe bamwigane.'

Super Manger ngo umuntu wese uba mu Rwanda akaba akunda imikino n'imyidagaduro ni umufana we, ngo utari umufana we ni umurwayi wo mu mutwe.

Super Manager yifatiye ku gahanga Bruce Melodie
Bruce Melodie ngo ni injiji
Butera Knowless, Super Manager amwemera nk'umukobwa wirwanyeho



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-ni-uruswende-ni-injiji-super-manager-wavuze-no-kuri-knowless

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)