Bruce Melodie yongeye gusinya amasezerano y'akayabo ka za Miliyoni #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Melodie yari amaze iminsi ateguza abakunzi be iby'iyi taliki ya 04 Gicurasi 2021 bakagira ngo wenda ni indirimbo aza gusohora gusa uyu munsi yahamije iby'iki gikorwa.

Kuri twitter ye yashyizeho amafoto agaragara ari kumwe na bamwe mu bayobozi ba Kigali Arena.

Yanditse ati, 'The Biggest Residence Deal In Africa.'
Mu gitondo nibwo yabinyujije kuri Instagram ye agenda ababwira ko akomeza baha amakuru y'ibijyanye n'uyu munsi.

Byarangiye yerekanye ko kwari ugusinya amasezerano yagaragaye ari kumwe n'Umuyobozi uhagarariye Cloud9 Entertainment ishinzwe inyungu ze.

Bruce Melodie azajya akoresha Kigali Arena binyuze mu bikorwa bya Muzika mu gihe na we azajya ayamamaza mu ruhando mpuzamahanga.

Lee Ndayisaba uhagarariye inyungu za Bruce Melodie yavuze ko aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 150Frw.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Bruce-Melodie-yongeye-gusinya-amasezerano-y-akayabo-ka-za-Miliyoni

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)