Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugu wa Nyamizi, Akagari ka Nyabagendwe mu Murenge wa Rilima mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Gicurasi 2021.
Amakuru aturuka mu Murenge wa Rilima avuga ko uyu mugabo nyuma y’uko se apfuye yahize kuzica mukase ndetse akaba yahoraga agendana umuhoro kugira ngo nibahura azahite amutema.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rulima, Murwanashyaka Oscar, yabwiye IGIHE ko nyuma y’uko bamenye amakuru y’uko uyu mugabo agendana umuhoro bahise bamenyesha RIB.
Ati “Nibyo hari umuturage w’imyaka 47 wari umaze iminsi afitanye amakimbirane na mukase nyuma turabimenya arafatwa ashyikirizwa RIB ubu niyo iri gukurikirana ukuri kwabyo.”
Yakomeje avuga ko uyu mugabo ashobora kuba afitanye amakimbirane na mukase ashingiye ku mitungo.
Ati “ Amakimbirane yabo urebye asa nk’aho atari azwi kuko se amaze ukwezi apfuye ubwo rero niba bari bayafitanye se akiriho simbizi kuko nyuma yo gupfa nibwo umusore atangiye kugaragaza ko ashaka imitungo ya mukase bitanyuze mu mategeko.”
Yongeyeho ko bakimenya aya makuru y’uko uyu mugabo agendana umuhoro bihutiye kumuta muri yombi mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba bamushyikiriza RIB.
Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa RIB ntibyadukundira, gusa amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rilima avuga ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ikorera muri uyu murenge.