Buravan azaririmbira Perezida Macron utegerej... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron azagera mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2021. Indege izaba imutwaye iragera mu Rwanda saa moya za mu gitondo; saa tatu zuzuye azakirwa na mugenzi we Perezida Paul Kagame.

Gahunda y'urugendo rwe igaragaza ko Saa tatu n'igice (09h:30'); azajya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, naho Saa sita n'iminota 50' (12h:50'), azakirwa ku meza na mugenzi we Perezida Paul Kagame.

Saa 15h:55' Perezida Macron azasura Ishuri Rikuru ry'u Rwanda ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya Tumba (RP/IPRC-Tumba), aho azahura n'abanyeshuri. Ni mu gihe mu masaha y'umugoroba ahagana saa 19H:40', Perezida Macron azafungura ku mugaragaro icyicaro gishya cy'inzu ndangamurage y'u Rwanda n'u Bufaransa i Kigali.

Uyu muhango uzanitabirwa n'Umuyobozi w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo. Muri uyu muhango niho umuhanzi Yvan Buravan na Samuel Kamanzi bazaririmbamo ahagana saa mbili z'ijoro.

Perezida Macron azagera mu Rwanda aherekejwe n'abarimo Sonial Rolland, Umunyarwandakazi wabaye Miss France 2000, umwanditsi w'ibitabo Scholastique Mukasonga na Annick Kayitesi, Depite Hervé Berville ukomoka mu Rwanda n'abandi.

Hari kandi na Jenerali Jean Varret, wabaye Umuyobozi w'ishami ry'ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bufaransa mu bya gisirikare hagati y'umwaka wa 1990 na 1993.

Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron aherutse gutangaza ko azagirira uruzinduko rw'akazi mu Rwanda ruzagaruka ku ngingo zirimo Kwibuka, Ubukungu, Politiki, Ubuzima n'ibindi.

Komisiyo yitiriwe Duclert iherutse gutanga Roporo yemeza ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inararibonye muri politiki mpuzamahanga na dipolomasi, Mutimura Zeno, yabwiye Radio Rwanda ko uruzinduko rwa Perezida Macron mu Rwanda ari intambwe ishimangira paji nshya mu mibanire y'ibihugu byombi.

Ati 'U Bufaransa bwagiye bwinangira kuko ni cyo gihugu cyonyine kitarasaba imbabazi. Abanyamerika basabye imbabazi, Abongereza basabye imbabazi n'Ababiligi basabye imbabazi ko batatabaye u Rwanda no kugeza n'uyu munsi, u Bufaransa ntiburasaba imbabazi. Ariko kugira ngo Macron yemere iriya raporo ibeho anapange uruzinduko rwo kuza mu Rwanda biratanga icyerekezo cyiza.'

Akomeza ati 'Ihame remezo rya ngombwa muri dipolomasi ni uko nta rwangano rubaho ubuziraherezo kandi nta n'ubushuti bubaho ubuziraherezo, ikibaho iteka kandi cya ngombwa gishingirwaho ni inyungu. Niba inyungu z'Ubufaransa n'iz'u Rwanda zihuye bagahuriza hamwe ari byo mbona bubaka bakaganishaho bizaba ari byiza cyane.'

Perezida Emmanuel Macron azava mu Rwanda akomereza urugendo rwe muri Afurika y'Epfo ku ya 29 Gicurasi.

 Yvan Buravan azaririmba mu muhango Perezida Macron Emmanuel azafunguriramo ku mugaragaro icyicaro gishya cy'inzu ndangamurage y'u Rwanda n'u Bufaransa i Kigali 

Buravan aherutse gusohora amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Supernatural'

Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron ategerejwe i Kigali mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105994/buravan-azaririmbira-perezida-macron-utegerejwe-mu-rwanda-105994.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)