Buri mwaka abangavu baterwa inda imburagihe "babyara abana bangana n’abaturage b’umurenge" -

webrwanda
0

Iki kibazo cyongeye gukomozwaho ubwo Ikigo giharanira Uburenganzira no guteza imbere Ubuzima, Health Development Initiative (HDI), cyaganiraga na bamwe mu bangavu batewe inda imburagihe mu Karere ka Nyamagabe kugira ngo bagirwe inama y’uko bakwiye kwifata ndetse bafashwe no mu rwego rw’amategeko.

By’umwihariko mu Karere ka Nyamagabe, imibare yerekana ko abangavu batewe inda mu mwaka umwe kuva muri Nyakanga 2020 kugeza kuri ubu muri Kamena 2021 barenga 450.

Mporanyi Théobald, Umujyanama muri HDI akaba yarigeze no kuba Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 10, yavuze ko n’ubwo nta bushakashatsi bwimbitse burakorwa ku bangavu batewe inda imburagihe, imibare ya raporo zitangwa yerekana ko buri mwaka byibura havuka abana 500 muri buri karere bakomoka ku bangavu batewe inda imburagihe.

Ibi bivuze ko mu gihugu hose haba havuka abana ibihumbi 15 babyawe n’abangavu batewe inda.

Ati “Tugendeye kuri raporo zitangwa na Minisiteri y’Ubuzima, yaba ari Minisiteri ifite mu nshingano zayo umuryango, natwe izo dukora nko kuri aba duhura nabo, (…) urebye mu Rwanda guhera mu myaka ya 2015 kugeza ubu, nta karere kajya munsi y’abangavu 500 babyaye bahohotewe bari munsi y’imyaka 18 ugereranyije icyo twakwita impuzandengo.”

Iyo mibare y’abana bavuka ku bangavu batewe inda imburagihe buri mwaka mu Rwanda, ayigereranya n’abaturage batuye umurenge wose mu cyaro.

Ati “Duhereye mu Kigo cy’Ibarurishamibare, urebye umurenge uba uri hagati y’abaturage ibihumbi 12 kugeza ku bihumbi 20 cyangwa 30, ariko cyane cyane iyo mu cyaro iba iri hagati y’abaturage ibihumbi 15 kugeza kuri 20. Ubwo urebye buri mwaka ugereranyije wabona ko abana bahohoterwa bari munsi y’imyaka 18 babyara umurenge buri mwaka.”

Mporanyi yavuze ko abo ari abamenyekana baratewe inda bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko gusa kuko hari n’abasambanywa ntibatwite bikarangira bitamenyekanye.

Ati “Abantu bataza kubyitiranya n’uburumbuke mu Rwanda, kuko urebye uburumbuke mu Rwanda uko babyara buri mwaka ugashyiraho abo bahohoterwa n’abari mu ngo ndetse n’abandi babyara bafite imyaka y’ubukure bo birarenze, bashobora kuba babyara akarere buri mwaka.”

Imibare yagaragajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yerekana ko mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17.849, mu 2017 bari 17.337 naho mu 2018, bariyongereye bagera ku 19.832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15.656.

Mu bana bavutse umwaka ushize wa 2020, Raporo igaragaza ko harimo 13.185 bavutse ku bafite hagati y’imyaka 15 na 19. Ni imibare ikiri hejuru ugereranyije n’imbaraga u Rwanda rushyira mu kugabanya umubare w’abana babyara bakiri bato, kuko akenshi abari muri iyo myaka baba bakiri mu mashuri yisumbuye.

Kuba abangavu baterwa inda imburagihe bagereranywa n’abaturage batuye umurenge umwe ni ibintu byumvikana kuko nk’Umurenge wa Kibumbwe mu Karere ka Nyamagabe utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 15 naho uwa Rwabicuma muri Nyanza utuwe n’abasaga ibihumbi 17.

Mporanyi yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu gukumira isambanywa ry’abangavu ndetse no mu rwego rw’ubutabera hashyirwaho ibihano bikakaye ku babasambanya, ariko kugeza ubu bikaba bigaragara ko abaterwa inda imburagihe bakomeje kwiyongera.

Yavuze ko asanga hakenewe ubushakashatsi bwimbitse busesengura icyo kibazo n’uburyo gikwiye gukemurwa giherewe mu mizi.

Ati “Ibyo rero ni byo navugaga ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse butari za raporo twavuga zirimo amarangamutima, bwakabaye bukorwa hakamenyekana impamvu yabyo.”

Yavuze ko iyo asesenguye asanga impamvu gusambanya abangavu bidacika ariko uko hari abanga gutanga amakuru ku bahohotewe, abahohoterwa n’abo bana mu rugo, ababyeyi bahisha amakuru banga kwishyira hanze ndetse no kuba hari abumva ko uwahotewe ari uwatewe inda gusa.

Umwe mu bangavu watewe inda afite imyaka 14 y’amavuko wo mu Murenge wa Gasaka, yavuze ko akimara gufatwa ku ngufu n’umugabo wamusanze aho yari yagiye gutashya inkwi mu ishyamba, yatinye kubibwira ababyeyi be, abivuga hashize igihe yaramaze kumenya ko atwite.

Ati “Natinye kubivuga kuko uwo mugabo yari yambwiye ko mbivuze yanyica. Naracecetse ariko nyuma maze kumenya ko yanteye inda mbibwira mama anjyana kwa muganga barampima basanga ntwite, tujya no kuri RIB kumurega.”

Kuri ubu uwo mwangavu atwite inda y’amezi icyenda ariko umugabo yareze muri RIB ntarakurikiranywa ku cyaha ashinjwa cyo kumusambanya akamutera inda.

Abangavu batunzwe agatoki ko batumvira ababyeyi

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko kuba abangavu bari gusambanywa cyane bagaterwa inda, biterwa n’irari ry’abagabo ndetse no kuba hari abana batacyumvira ababyeyi.

Bavuga kandi ko bitewe n’ikoranabuhanga ryateye, abangavu basigaye bahura n’ibishuko byinshi ku mbuga nkoranyambaga bahuriraho n’abahungu ndetse n’abagabo.

Basanga hakwiye igitsure cy’ababyeyi kugira ngo abana bajye batinya kujya mu ngeso mbi nk’uko hambere byahoze.

Ndabarinze François yagize ati “Urugero naguha, urabona ko abana bava ku ishuri saa Kumi, ariko ujya kubona ukabona ageze mu rugo saa Moya. Wamubaza aho yatinze akagutuka, wamucishaho akanyafu akajya kukurega ngo wamuhohoteye. Nta mubyeyi ugifata akanyafu ngo ahane umwana kuko ahita ajya kurega ngo yahohotewe.”

Benimana Martine na we asanga hakwiye gushyirwa ingufu ku bana kuko batacyumvira ababyeyi, bikaba intandaro yo gushukwa.

Ati “Abana bigize abantu batumva pe! Umwana w’umukobwa aritora akagenda akagaruka nijoro nka saa Tanu, wamubaza aho avuye akagutuka ngo ‘ntuzongere kumbyara’ wamuhana n’akanyafu akirukira mu buyobozi ngo ’uramuhohoteye.’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko bakomeje gushyira ingufu mu gusaba ababyeyi n’abarimu gutanga umusanzu wabo mu gukumira inda ziterwa abangavu, babaha inyigisho banabereka ibibi byo gusambanywa kuko bibicira ejo hazaza.

Yavuze kandi ko bashyira ingufu mu kuganiriza abangavu batewe inda imburagihe kugira ngo batongera gusambanywa ndetse bafashe no mu kwigisha abandi.

Ati “Kuganiriza ababyaye bifite akamaro kuko bituma tumenya amakuru, tumenye niba tukireba nk’ikibazo twebwe abayobozi n’umuryango muri rusange, abakirimo nyirizina bo bagitekereza bate?”

Ibikorwa HDI irimo byo kuganiriza abangavu batewe inda imburagihe, ibikora mu mushinga witwa ‘Baho Neza’ iterwamo inkunga na Imbuto Foundation.

Ikibazo cy'abangavu baterwa inda imburagihe gikomeje gufata indi ntera mu Rwanda kuko imibare yerekana ko biyongera aho kugabanuka
Mu Karere ka Nyamagabe imibare yerekana ko abangavu batarageza ku myaka 18 y'amavuko batewe inda muri uyu mwaka barenga 450
Abangavu batunzwe agatoki ko batacyumvira inama bagirwa n'ababyeyi bigatuma bagwa mu bishuko
Abangavu batewe inda imburagihe bavugwaho kwanga kuvuga abazibateye ngo babiryozwe
Mporanyi yavuze ko imibare ya raporo zitangwa yerekana ko buri mwaka mu Rwanda havuka abana bakomoka ku bangavu batewe inda imburagihe bangana n'abaturage batuye umurenge wose
umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure,​ yavuze ko ikibazo cy'abangavu baterwa inda gihangayikishije

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)