Burundi: Abagore 6 baguye mu mpanuka y'ubwato bagiye gushaka ubwatsi bwo kubohesha imisambi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ntara ya Muyinga, hari abagore 6 bitabye Imana abandi 5 harimo uwari utwaye ubwato bararokoka muri zone Masaka komine Giteranyi intara ya Muyinga.

Ibi byabaye nyuma y'aho ubwato barimo burohamye mu mazi bari gushaka urufunzo rwo kuboha imisambi ibirago], i Nyamarembe.

Ibi byabaye kuri uyu wa mbere, saa mbili za mu gitondo, muri komine Giteranyi.

Amakuru avuga ko abantu 11 bari mu bwato bageze i Nyamarebe aho bari bagiye gushaka uru rufunzo rwo kuboha imisambi [ibirago], mu kuvamo umwe akandagira nabi mpande z'ubwatoburiyubika.

Abagore 5 barokotse barimo uwari uyoboye ubwato, nk'uko bimenyeshwa na Ndagijimana Janvier, Umuyobozi wa komine Giteranyi.

Asaba abakoresha ubwato kwambara amakoti arinda impanuka (gilets)



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/burundi-abagore-6-baguye-mu-mpanuka-y-ubwato-bagiye-gushaka-ubwatsi-bwo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)