Byinshi ku mushinga w'amagare agiye gushyirwa muri Kigali, umuntu azajya atwara akayasiga ahabugenewe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umushinga Umujyi wa Kigali ndetse n'indi mijyi yo hirya no hino mu gihugu izafatanyamo n'Ikigo Guraride Rwanda gikoresha amagare y'ikoranabuhanga akoresha amashanyarazi, cyane akomoka ku mirasire y'izuba.

Amakuru IGIHE yahawe na Umuhoza Pamela ukora muri Guraride Rwanda yavuze ko ku ikubitiro muri Kigali rwagati hazashyirwa sitasiyo 15 aho imwe izajya ijyaho amagare ane, ni ukuvuga agera kuri 60.

Mu bice bya Kimironko, Remera no ku Gisimenti hazashyirwa izindi sitasiyo umunani aho zizaba zirimo amagare 32.

Ubuyobozi bwa Guraride buvuga ko amezi atatu ya mbere abantu bazajya bagenda kuri aya magare ku buntu, mu gihe nyuma hazashyirwaho ibiciro biturutse ku biganiro Guraride izagirana n'abarimo Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Umujyi wa Kigali n'izindi.

Umuhoza yagize ati 'Urebye kubera ko turi gukorana n'Umujyi wa Kigali, ntitwavuga ngo igihe ntarengwa cyo gutangira ni ejo cyangwa ejo bundi ariko nibura navuga ko ukwezi kwa Nyakanga 2021, kuzarangira twaratangiye.'

IGIHE yamenye ko ubwo ibikorwa byo gutunganya agace kazwi nka Car Free Zone bizaba bisojwe ari naho hateganyijwe gutangirizwa uyu mushinga wo gukoresha aya magare ya Guraride.

Ibyo wamenya kuri uyu mushinga

Mu 2017, ni bwo Guraride Rwanda yatangije ikoreshwa ry'amagare rusange akoresha amashanyarazi, hagamijwe guteza imbere ikoreshwa ry'uburyo bw'imigenderanire butangiza ibidukikije muri Afurika, ikaba yaratangiriye ibikorwa byayo mu Rwanda, mu mijyi imwe n'imwe.

Ubuyobozi bwayo butangaza ko hazashyirwaho sitasiyo zitandukanye muri buri karere ikoreramo, aho umuntu akoresheje application ya telefoni abasha kubona sitasiyo imwegereye ashobora kujya kurahuraho umuriro, buri wese ushaka gukoresha aya magare azajya yiyandikisha, binyuze kuri telefoni, ahitemo bumwe mu buryo bune bwo kwiyandikisha.

Hari ukwiyandikisha ku gukoresha igare inshuro imwe, hari ukwiyandikisha buri munsi, hari ukwiyandikisha buri kwezi, hakaba no kwiyandikisha ku mwaka, ukaba wemerewe gukoresha amagare rusange ya Guraride muri gahunda zawe za buri munsi.

Amagare ya Guraride akoresha amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba, aho kuri buri sitasiyo hashyizwe umurasire ufasha mu kubika ingufu ziva ku mirasire y'izuba, ubundi igakoreshwa mu kongerera umuriro amagare, aho igare ryongewemo umuriro rimwe rishobora kugenda ibilometero 70 ritongeye gukenera kongerwamo umuriro.

Kugira ngo umuntu abashe gukoresha Guraride abone igare, ashobora gukoresha application ya telefoni, yaba adakoresha 'smartphone', agakoresha amakarita atangwa n'iyi sosiyete ubundi akabasha kubona igare.

Mu kwishyura, abakiliya bazajya babasha kwishyura bakoresheje uburyo butandukanye burimo gukoresha Mobile Money cyangwa se kubinyuza kuri banki, ndetse no kubazaba bahagarariye Guraride hirya no hino (agents).

Perezida wa Guraride, Ike Erhabor, yigeze kubwira IGIHE ko bishimiye gukorana n'u Rwanda kuko ibyerekezo byabo bihuye, ari byo kurengera ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Ati 'Guraride yishimiye kugendera mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kuba imbere muri Afurika mu kurengera ibidukikije, hashyirwaho uburyo bw'ubwikorezi butangiza ibidukikije, hagabanywa cyane imyuka ihumanya ikirere."

Guraride kandi irashaka kwagura imikorere yayo igatangira no gukorera mu bindi bihugu bya Afurika byose, hagamijwe gukemura ibibazo birimo iyangirika ry'ikirere mu mijyi minini imwe n'imwe, ubucucike bw'imodoka, imirongo minini ahategerwa imodoka rusange, igiciro gihanitse cy'ingendo hamwe na hamwe n'ibindi.

Ibi byose ngo bizakemura ibibazo byinshi icya rimwe, nk'uko Ike Erhabor, akomeza abitangaza.

Uyu mushinga wa Guraride washowemo agera kuri miliyoni 13 $, hateganyijwe ko izakoresha amagare agera ku 3000 akoresha amashanyarazi, 2500 akoresha uburyo bukomatanyije (smart bikes), ndetse na 'scooter' zigera ku 1500 zikoresha amashanyarazi.

Guraride ifite gahunda yo gushyiraho sitasiyo zigera ku 1000 hirya no hino mu gihugu, zizajya zifashsishwa mu kongera umuriro muri ayo magare.

Biteganyijwe ko muri Nyakanga 2021 aribwo uyu mushinga uzatangira
Kuri sitasiyo hazajya hashyirwa amagare ane
Ni uku sitasiyo za Guraride zizaba ziteye, muri Kigali hari aho zatangiye kubakwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byinshi-ku-mushinga-w-amagare-agiye-gushyirwa-muri-kigali-umuntu-azajya-atwara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)