Cécile Kayirebwa yahishuye impamvu yatumye adataha ubukwe bw'umukobwa we, Clarisse Karasira – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Cécile Kayirebwa wamamaye cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze y'U Rwanda kubera indirimbo zitandukanye yahimbye zigakundwa n'abatari bake, yavuze impamvu atigeze ataha ubukwe bwa Clarisse Karasira. Ni mu kiganiro Kayirebwa yagiranye na MAX TV.

Nkuko Cécile Kayirebwa yabitangaje muri iki kiganiro yavuze ko impamvu atigeze ataha ubukwe bwa Clarisse Karasira na Sylvain Dejoie ari uko yari afite ubwoba bw'uko yafatwa yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse anavuga ko kubera umubare muke w'abantu bemerewe kwitabira ubukwe atari kubujyamo.

Nubwo atabutashye ariko Kayirebwa yavuze ko Clarisse Karasira yaje kumwereka umugabo we mu rugo abifuriza amahoro n'amahirwe ndetse anabaha umugisha wa Kibyeyi.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/cecile-kayirebwa-yahishuye-impamvu-yatumye-adataha-ubukwe-bwumukobwa-we-clarisse-karasira/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)