Canal + ikomeje kudabagiza abaturarwanga, abanyamahoteli bo bazaniwe promotion idasanzwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu bwasisi bwatangijwe mu cyumweru gishize aho abafite hoteli cyangwa amacumbi bifuza gukorana na Canal + bazajya bahabwa ibikoresho by'iki kigo ku buntu ndetse n'umutekinisiye w'ubuntu.

Canal + isanzwe ifasha abantu kwirebera amashusho meza no gutuma abantu basusuruka, ivuga ko iyi promotion igamije gufasha abanyamahoteli n'abafite amacumbi gukomeza kwakira neza ababagana kuko umukiliya agomba kuba umwami nk'uko muri Canal + bimeze.

Uretse iyi promotion, Canal + kandi yagabanyije ibiciro by'ifatabuguzi muri ibi bihe by'imikino ya Euro kugira ngo buri wese ubyifuza azabashe kwirebera iriya mikino.

Ubu ifatabuguzi ryagurara 8 000 Frw ryashyizwe kuri 7 000 Frw kandi umuntu uriguze azakajya abasha kureba amashene umunani yihitiyemo.

Naho bouquet yagurara 12 000 Frw y'amashene 16 ubu iragura 10 500 Frw, naho iyagurara 15 000 Frw ubu iri ku 13 500 Frw yo ikaba iriho amashene 24.

Agashya kari muri ibi byiza byazanywe na Canal + kandi ni uko umuntu azahabwa amashene yihitiyemo kandi wakwifuza kuyahindurirwa, ukabikorerwa nta mananiza.

******



Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/article/Canal-ikomeje-kudabagiza-abaturarwanga-abanyamahoteli-bo-bazaniwe-promotion-idasanzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)