Chelsea yatsinze Manchester City yegukana Champions League yaherukaga mu myaka 9 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego cyo mu gice cya mbere cyatsinzwe na Kai Havertz, cyahesheje intsinzi Chelsea imbere ya Manchester City ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Ni umukino wabaye mu ijoro ry'uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2021, ubera Estádio de Dragão yo muri Portugal.

Chelsea yaherukaga iki gikombe muri 2012, wabonaga ari yo ikina neza kurusha Manchester City iza no kubyaza umusaruro amahirwe yabonye ku munota wa 42 ubwo Kai Havertz yafunguraga amazamu ku mupira yari acomekewe na Mason Mount.

Mu gice cya mbere cy'umukino nta mahirwe menshi Manchester City yabonye uretse nko ku munota wa 7 Raheem Sterling utabashije kubyaza umusaruro amahirwe yabonye.

Muri iki gice cya mbere Chelsea niyo yabonye amahirwe menshi ariko abasore barimo Mason Mount, N'Golo Kante ntibashije kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Habura iminota 7 ngo igice cya mbere kirangire, Manchester City yakoze impinduka zitateguwe, Silva wagize ikibazo cy'imvune asimburwa na Andreas Christensen.

Manchester City mu gice cya kabiri yashyize igitutu kuri Chelsea ishaka kwishyura iki gitego ndetse ibona n'amahirwe nk'umupira Gundogan yacomekeye Riyad Mahrez ariko Azpilicueta arahagoboka awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 89, Riyad Mahrez yongeye kugerageza amahirwe mu izamu rya Mendy ariko umupira unyura hanze gato y'izamu.

Chelsea nayo yanyuzagamo igasatira nko ku munota wa 73, Kai Havertz yahaye umupira mwiza Christian Pulisic ariko ateye mu izamu unyura hanze gato yaryo.

Umukino warangiye ari 1-0, Chelsea yegukana igikombe cya kabiri cya UEFA Champions League, ni nyuma y'icyo yatwaye muri 2012 itsinze Bayern Munich kuri penaliti 4-3, Chelsea 2008 yari yatsindiwe nayo kuri penaliti ku mukino wa nyuma na Manchester United.

Chelsea yegukanye igikombe cya Champions League ku nshuro ya kabiri



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chelsea-yatsinze-manchester-city-yegukana-champions-league-yaherukaga-mu-myaka-9

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)