KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DUHAKIRWE' YA CHORALE CHRISTUS REGNAT
Ni muri uwo mujyo rero Chorale Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika yakoze mu nganzo kugira ngo ikomeze gufasha abakristu kuzirikana uruhare rw'umubyeyi Bikira Mariya mu icungurwa rya muntu maze ishyira ahagaragara indirimbo yise 'Duhakirwe'.
'Duhakirwe' ni indirimbo yuje inganzo inogeye amatwi ndetse ikanyura n'umutima. Ibango remezo ry'iyi ndirimbo ni ukwisunga Bikira Mariya ngo 'aduhakirwe/adusabire ku Mana'.
Ni indirimbo igizwe n'ibitero bitanu byanditse mu njyana ya gihanga ya yindi bamwe mu bacengewe n'ubuvanganzo bita injyana ipimye.
Muri uko kunoza inganzo umuhimbyi yitaye kandi ku insubirajwi n'insubirajambo, isanisha, igereranya n'imizimizo cyane nk'aho avuga, ati 'Sangwa sango ridususurutsa, Saro risumba kure amasimbi, uwakwisunze nta kimuziga.'
Iyi ndirimbo yahimbwe na Bizimana Jeremie umwe mu bahimbyi b'indirimbo ba Chorale Christus Regnat ari na we wahimbye 'Mama Shenge' bakoranye na Andy Bumuntu na Yverry Rugamba bamwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki nyarwanda.
Chorale Christus Regnat muri uyu mwaka izizihiza isabukuru y'imyaka 15 imaze ishinzwe, bakaba bafite imishinga itandukanye mu rwego rwo kwishimira ibyo Imana yabashoboje kugeraho muri iyi myaka bamaze basingiza Imana binyuze mu ndirimbo.
Muri ibyo bikorwa twavugamo Album 5 z'amajwi ndetse n'iya 6 iri hafi gusohoka, ibitaramo binyuranye birimo n'icyo batumiyemo umuririmbyi w'umufaransa Jean Claude Gianadda cyabaye mu 2019, n'ibindi bikorwa byinshi by'indashyikirwa birimo ibikorwa byo gufasha.
Chorale Christus Regnat yakoze mu nganzo isohora indirimbo 'Duhakirwe' yifatanya n'Abakristu Gatolika gusoza ukwezi kwa 5 kwahariwe Bikira Mariya Abaririmbyi ba Chorale Christus Regnat baritegura kwizihiza imyaka 15 bamaze mu ivugabutumwa ryagutseÂKANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DUHAKIRWE' YA CHORALE CHRISTUS REGNAT