Copedu Plc yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, inafasha imiryango y’abarokotse -

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Rwamagana ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Murenge wa Muhazi, rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 9 023.

Iki gikorwa cyabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ari nayo mpamvu Copedu Plc yari ihagarariwe n’abakozi bacye. Babanje gutambagizwa urwibutso rwa Muhazi banasobanurirwa amateka y’ubwicanyi bwabereye muri uyu Murenge, ari nabwo bwatumye Abatutsi benshi barimo n’abagiye bajugunywa mu kiyaga cya Muhazi bahaburira ubuzima.

Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka, abakozi ba Copedu Plc bashyize indabo ku rwibutso banunamira imibiri ihashyinguye maze bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, berekeza mu Kagari ka Ntebe aho imiryango 15 yashyikirijwe ibiribwa bifite agaciro karenga ibihumbi 500 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, yavuze ko bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwifatanya n’Abanyarwanda babuze ababo, ari nako bakomeza abayirokotse.

Ati “Nk’ikigo cy’imari iciriritse, dufite mu nshingano zacu guteza imbere umwari n’umutegarugori, tukaba tunafite ishami i Rwamagana, mu minsi ishize twamenyeshejwe gahunda yo kubaka urwibutso mu Murenge wa Muhazi dusanga natwe twatanga umusanzu wacu kugira ngo natwe tube twashyigikira icyo gikorwa.”

Uyu muyobozi yasabye abakiri bato guhanga imirimo n’udushya mu ishoramari, abizeza inkunga mu kuzamura ubucuruzi bwabo hifashishijwe uburyo bw’inguzanyo zitangwa na Copedu Plc.

Ati “Turashishikariza abarokotse Jenoside mu Karere ka Rwamagana gukorera hamwe twubaka igihugu cyatubyaye, hakabaho no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. Turashishikariza abari n’abategarugori kwigira ku mateka kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, yashimye ubuyobozi bwa Copedu Plc ku nkunga batanze yo kubaka urwibutso rwa Muhazi, ndetse no gusura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakanabaremera.

Ati “Nk’Ikigo cy’Imari ya Copedu Plc, hari icyo bivuze gusura urwibutso ikanaremera abarokotse Jenoside. Turabashima cyane kuko basanzwe ari abafatanyabikorwa beza kandi kwita ku barokotse Jenoside ni no kwita ku banyamuryango babo.”

Nyiramiyove Pascasie ufite imyaka 89, akaba ari umwe mu bahawe ibiribwa, yavuze ko bigiye kubafasha mu mibereho yabo.

Ati “Turanezerewe cyane kuko uwihebaga birahagarara, kuko mutubereye abana, mutubereye umuryango.”

Mutaganira Emmanuel uhagarariye abacitse ku icumu mu Kagari ka Ntebe yashimiye Copedu Plc ku nkunga babahaye, avuga ko biri bufashe abagiraga ibibazo by’imirire.

Copedu Plc yatanze inkunga ingana ya 1.500.000 Frw yo kurusana, inatanga ibiribwa birimo umuceri, kawunga, isabune, amavuta n’isukari ku miryango 15, ibi biribwa bifite agaciro 500.000 Frw.

Ibiribwa birimo umuceri, akawunga n'amavuta nibyo byashyikirijwe imiryango 15 igizwe n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibiryo byatanzwe na Copedu Plc bifite agaciro k'ibihumbi 500 Frw
Imiryango 15 ni yo yahawe ibyo kurya, buri muryango wagenerwaga umufuka w'umuceri n'uw'akawunga
Nyuma yo gusobanurirwa ubwicanyi bwabaye mu Murenge wa Muhazi, abakozi ba Copedu Plc bafashe ifoto y'urwibutso
Copedu Plc yatanze ibiribwa ku miryango 15 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibiribwa byatanzwe birimo umuceri, akawunga n'ibindi bifite agaciro k'ibihumbi 500 Frw
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimiye iyi nkunga y'ibiribwa bahawe
Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, n'Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne, bashyikiriza umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibikoresho bitandukanye
Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, ashyikiriza Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne, amafaranga yo gusana urwibutso rwa Muhazi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)