COVID-19, intandaro y’itumbagira ry’abangavu baterwa inda? -

webrwanda
0

Icyorezo cya Covid-19, kimaze umwaka urenga kiyogoza Isi, muri uwo mwaka hari ibikorwa byinshi byahagaze birimo no guhuriza hamwe abantu benshi. Ibi byatumye serivisi urubyiruko rwahabwaga na muganga ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta zihagarara.

Serivisi zahabwaga urubyiruko zerekeye ubuzima bw’imyororokere ntabwo zashyizwemo imbaraga muri ibi bihe cyane ko ibikorwa byinshi byasabaga guhuriza hamwe abantu benshi bitari byemewe hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Imiryango itegamiye kuri Leta ikunze gufasha urubyiruko, yagaragaje ko ibi byagize ingaruka ku kwiyongera kw’abana batwaye inda muri ibi bihe bya Covid-19, abana benshi baretse ishuri ndetse hari n’impungenge ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA bushobora kuba bwariyongereye bitewe no kubura impanuro ndetse n’ibindi bahabwaga bibafasha kwirinda gutwara inda imburagihe birimo no kubaha udukingirizo ndetse no kuboneza urubyaro.

Ubusanzwe urubyiruko rwahurizwaga hamwe hakurikijwe ibyiciro by’imyaka yabo bagasobanurirwa byimbitse ubuzima bw’imyororokere, bagatozwa kwirinda ndetse n’abo byananiye bakagirwa inama yo gukoresha ubwirinzi burimo agakingirizo cyangwa kuboneza urubyaro.

Mu mahugurwa y’iminsi ibiri agamije guhugura imiryango itegamiye kuri Leta yita ku rubyiruko yatangiye ku wa 25 Gicurasi 2021, hagaragajwe ko icyorezo cya Covid-19 cyatumaga abantu badahura cyabaye imbarutso ko serivisi urubyiruko rwabonaga zigenda nka nyomberi nyamara zari ingirakamaro.

Imibare igaragaza ko abangavu batewe inda mu 2020 mu mezi arindwi yonyine bari bamaze kuba 19701 bivuze ko byibuze buri kwezi abana 2814 batwaraga inda. Iyi ni mibare si mike kuko iyo biza gukomeza ku muvuduko byari biriho byibuze mu mezi atanu asigaye hari kuboneka abagera ku 14072 biyongera kuri abo.

Kuba umubare w’abangavu batwaye inda muri 2020 ushobora kuba warabaye munini benshi babihuza na Covid-19 bitewe n’uko ariho abantu babonye unwanya uhagije wo kwirirwa mu ngo zabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’imiryango yita ku buzima mu Rwanda Kabanyana Nooliet, yavuze ko bakomwe mu nkokora na Covid-19 bityo ko ariyo ntandaro y’imyitwarire mibi kuri bamwe.

Ati “Umwaka wa 2020, ntabwo byari byoroshye, Leta yashyizeho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kandi zarebaga umuntu wese, icyo gihe rero nk’imiryango itegamiye kuri Leta ibikorwa byarahagaze, ntabwo twakomeje gukora kuko ibikorwa byinshi byacu ni ibikowa bikorerwa mu ntara zitandukanye kandi murabizi ko zafunzwe igihe kirekire. Yaba amahugurwa twatangaga yarahagaze, inama zarahagaze bityo ntaho twari gukorera, ubwo hari hasigaye aho umubyeyi.”

Yavuze ko kandi hari imiryango imwe n’imwe yafunze imiryango kubera kudahura n’abagenerwabikorwa bayo hanyuma inkunga yagenerwaga zigahagarara.

Umukozi w’umuryango Save Generations, Elise Ntivunwa we yavuze ko kuba batarabashaga kwegera urubyiruko ari narwo bafatanyabikorwa byatumye hari abana bagiye bishyingira bakiri bato abandi bakava mu mashuri.

Ati “Twebwe ubwacu twahuraga n’abana mu mashuri mbere ya Covid-19 ariko murabizi amashuri yamaze igihe kinini afunze, ibi byabaye imbogamizi kuri twebwe kuko tutabashije kugera ku ntego yacu. Hari abana benshi bagiye batwara inda, bagiye bishyingira bakiri abanyeshuri ndetse abandi bahitamo kuva mu ishuri bigira mu bindi, birumvikana ko abana b’abakobwa bagize ibibazo bikomeye.”

Umunyeshuri uhagarariye umuryango w’abanyeshuri biga ubuvuzi mu Rwanda, Eric Niyongira yavuze ko abana bafatiranywe n’ababashukishije ubusa busa kuko batabashishe kubageraho nk’uko byakorwaga ndetse na serivisi zitandukanye zashoboraga kubafasha, zirimo amahuriro yabo, gutanga udukingirizo ndetse no kuboneza urubyaro kuri bamwe zarahagaze.

Mu rwego rwo gushaka igisubizo batangiye kwitabaza ikoranabuhanga gusa ngo hari imbogamizi zo kuba abana bifuzwa guhabwa aya makuru nta telefoni bagira bityo ko bishobora kuba indi nzitizi yatuma batagera ku ntego yo kurengera ubuzima bw’abangavu.

Imibare ya Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango n’Uburinganire mu Rwanda (MIGEPROF) yerekana ko muri 2016 habonetse abana babyaye bakiri bato 17849, umwaka wakurikiyeho baba 17337, 2018 naho byongeye kujya irudubi baba 19832, 2019 hatewe inda abana 23628, naho mu 2020 nubwo ari imibare yo kugera muri Nyakanga gusa bari bamaze kuba 19701.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’imiryango yita ku buzima mu Rwanda Kabanyana Nooliet, yavuze ko bakomwe mu nkokora na Covid-19 bituma umubare w'abana baterwa inda wiyongera
Iyi miryango itegamiye kuri Leta yita ku buzima yasabwe kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije kwegera urubyiruko
Umukozi w’umuryango Save Generations, Elise Ntivunwa we yavuze ko kuba batarabashaga kwegera urubyiruko byatumye hari abana bagiye bishyingira



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)