Hari abantu barya avoka kuko bazikunda gusa, ariko batazi icyo zimara mu buzima bwabo, nyamara ubushakashatsi bwagaragaje ibintu bitandukanye byagombye gutuma umuntu ayongera ku mafunguro ye, ndetse ababyeyi bakibuka kuzongera ku byo bagaburira abana babo.
Mu byiza byagombye gutuma umuntu yongera avoka ku mafunguro ye, ni uko zikungahaye cyane ku byitwa 'fibres' bifasha mu migendekere myiza y'igogora.
Umuntu ukunda guhura n'ikibazo cy'igogora ry'ibyo yariye, yagerageza kujya arya avoka, byamufasha, Izo 'fibres' ziboneka muri avoka kandi zifasha no mu gutuma umwanda usohoka mu buryo bworoshye mu gihe umuntu agiye kwituma, Avoka kandi yigiramo ibyitwa 'phytostérols' biyiha ubushobozi bwo kugabanya ibinure bibi bya 'cholestérol', inabonekamo ibyitwa 'acide oléique' byongera ibinure byiza bikenewe mu mubiri (le bon cholestérol 'HDL'), nk'uko bisobanurwa ku rubuga https://www.passeportsante.net/fr.
Ubusanzwe abahanga mu by'imirire bavuga ko amavuta menshi abantu barya, harimo ashobora kuzana ibinure bibangamira imikorere n'ubuzima bwiza bw'umutima, ariko amavuta aboneka muri avoka nta kibazo atera ku mikorere myiza y'umutima kuko agira ibyitwa 'acides gras insaturés', ibyo bikaba ari byiza cyane ku buzima bw'umutima .
Nk'uko avoka ari nziza cyane mu gutuma amaso abona neza, na avoka igira ako kamaro kuko nayo yigiramo ibyitwa 'caroténoïdes' ndetse na 'lutéine' bifasha amaso kubona neza. Avoka ni isoko ya 6 ya Vitamine C na E bantu barya.
By'umwihariko, avoka yigiramo vitamine K igira uruhare rukomeye mu kuringaniza isukari mu maraso, ku buryo ngo avoka ari ikiribwa cyagombye kwitabirwa n'abantu barwaye indwara ya diyabete, Avoka kandi yigiramo ubutare, bwa 'magnésium' bwinshi ndetse na 'potassium' n'izindi nyinshi kandi z'ingenzi ku bagore batwite kuko ari bo bakunda guhura n'ikibazo cyo kubura za 'vitamines'.
Source : https://impanuro.rw/2021/05/22/dore-akamaro-gakomeye-ko-kurya-avoka-ku-buzima-bwa-muntu/