Uburwayi bw'udusebe ku gifu (peptic ulcers) buvugwa mu gihe hari udusebe ku gifu (gastric ulcer) ndetse rimwe na rimwe n'urura ruto (duodenal ulcer).
Mu gihe ufite utu dusebe ushobora kuba ufata imiti igabanya aside nyinshi mu gifu (antacids) cg se zimwe muri za antibiyotike mu kugabanya ubwo buribwe.
Gusa mu rwego rwo kugabanya iki kibazo, hari ibyo ugomba kurya n'ibyo ugomba kwirinda kurya mu rwego rwo kugabanya ubu buribwe.
Ngibi bimwe mu biribwa ugomba kwirinda mugihe udusebe ku gifu:
1.Inzoga
Niba ukunda kunywa inzoga, ukaba waratangiye kugira ikibazo cy'udusebe ku gifu, nicyo gihe cyiza cyo kuzireka.
Inzoga ziza ku mwanya wa mbere, mu byongera aside nyinshi mu gifu, bityo igifu kikarushaho kwangirika.
2.Ibiryo birimo urusenda
Ibintu byose birimo urusenda bishobora kwangiza igifu mu gihe hariho udusebe. Ibi biryo byongera ikorwa rya aside mu gifu, bityo niba hariho udusebe tukarushaho kwiyongera.
Gusa sibyo, nubwo bivugwa na benshi ko ibiryo birimo urusenda aribyo bitera udusebe ku gifu.
3.Ikawa
Niba ukunda ikawa, ukaba waratangiye kugira uburwayi bw'udusebe ku gifu, ni ngombwa ko uyigabanya cg ukayihagarika, kuko yongera utu dusebe ku gifu. Aha si ikawa gusa, kuko n'ibindi byose birimo ikawa ugomba kubihagarika; aha twavuga nk'ibinyobwa byongera imbaraga.
4.Amata
Abantu benshi bakunze kunywa amata mu gihe baribwa mu gifu, ku bundi burwayi ntacyo, gusa iyo ari udusebe ku gifu, ibi si byiza. Amata kimwe n'ibiyakomokaho bibonekamo ibinure na proteyine nyinshi, byose bikaba bibi mu gihe ufite udusebe ku gifu.
Niba ufite uburwayi bw'udusebe ku gifu, irinde amata n'ibindi byose bikomoka ku mata kuko byakongerera ikibazo.
5.Ibinyobwa birimo gas
Ibi binyobwa (birimo na coca cola), ushobora kuba udakunda ikawa, ariko byo ubyikundira. Mu gihe ufite uburwayi bw'udusebe ku gifu, ugomba kubyirinda cyane.
Impamvu ugomba kubyirinda ni uko, bibonekamo aside ya citric yongera aside nyinshi mu gifu. Mu gihe iba nyinshi, ukarushaho kuribwa niba ufite udusebe duto.
Ni byiza kumenya ibyo kurya ugomba kwirinda, ariko na none ukagana kwa muganga mu rwego rwo kugufasha kwirinda iki kibazo.
source: umutihealth.com
Source : https://agakiza.org/Dore-ibiribwa-byaguteza-akaga-mugihe-urwaye-udusebe-ku-gifu.html