Bitungura benshi kumva ko umubyeyi wiyubashye asambana n' umukozi we cyangwa umushoferi nyamara afite umugabo mwiza umukunda
Umugabo umwe utashatse kugaragaza umwirondoro we hano mu itanganzamakuru yatangaje ko byamubayeho. Uyu mugabo uri mu kigero cy' imyaka 50 ngo muri Nyakanga 2017 nibwo yamenye ko umugore we amuca inyuma akaryamana n' umushoferi we.
Akibimenya yirinze guhita agaragariza uburakari umugore we, dore ko nubwo umugore we yamucaga inyuma yakomeje kumwubaha nk' umugabo we akamwitaho nk' uko bisanzwe.
Yakomeje kumuneka amenya ko afite inzu yakodesheje ahuriramo n' uyu mushoferi bagakorerayo ayo mabi barangiza umushoferi akamucyura bagataha. Uretse icyo kandi ngo inshuro nyinshi uwo mugore yabaga arimo kwiganirira n' umushoferi we ibiganiro basanzwe kuri terefone baterana ububyara, umwe abarira undi inkuru umugabo ntabyiteho.
Yatubwiye ko nyuma y' amezi atanu abimenye yagushije neza umugore bagahuza urugwiro ntibyari bisanzwe mu mubano wabo yarangiza akamwereka ko afite amakuru yose y' uburyo amuca inyuma anamugaragariza ibimenyetso amubaza ikibitera.
Ngo umugore yaguye mu kantu nyuma yo kumva ko umugabo we amaze amezi atanu abizi ko amuca inyuma nyamara akaba ataramugaragarije umunabi. Ibi ngo byatumye umugore yiyemeza kubwiza umugabo we ukuri.
Yabwiye umugabo we ko impamvu aryamana n' umushoferi akaba ari nawe akunda kuvugisha inshuro nyinshi kuri terefone ariko iyo ahamagaye umugabo we amubwira nabi 'ngo aramutesha umutwe kandi yibereye mu kazi, nyamara umushoferi we baganira bacishije make akamubarira inkuru akanamutera urwenya.
Uyu mugore yeruriye umugabo we ko nubwo amuca inyuma atamwanga ahubwo aba ashaka uwamufasha ku ruhuka igikabwe n' igitsure umugabo amushyiraho iyo ashatse ko baganira. '
Umugore yongeyeho ko impamvu aryamana n' umushoferi ari uko baba baganiriye bagahuza urugwiro, bigatuma umwe yisanzura kuwundi kugeza ubwo basambanye.
Uyu mugabo yakomeje avuga ko nawe yasubije inyuma amaso agasanga koko ibyo umugore amuvuzeho abigira. Ngo kuva uwo munsi umugabo yiyemeje kujya afata umwanya akaganiriza umugore we neza nk' abantu bakundana. Umugore nawe areka kongera guca inyuma uwo bashakanye. Umugabo ati 'Rwose ubu butabanye neza ntabwo akinca inyuma. Inama nagira abagabo ni ukumenya ko abagore bashimishwa no guteteshwa bakabibakorera'
Ushobora kuba utekereza ko impamvu nyamukuru ituma abakozi basambana na nyirabuja ari uko baba batabonye ibyinshimo bihagize mu buriri kuko umugabo adashoboye. Abahanga mu bijyanye n' imibonano mpuzabitsina 'sexologue' bavuga ko ibyishimo byo mu gitanda bituruka ku kuntu umugabo n' umugore babanje kuguyaguyana n' uburyo umwe yirekuriye mugenzi we.
Source : https://imirasire.com/?Dore-Impamvu-nyamukuru-ituma-abakozi-basambana-na-ba-nyirabuja