Dore inyungu 3 zo kuzura Umwuka Wera/ Past Habyarimana Desire #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka. Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka. Mubwirane zaburi n'indirimbo n'ibihimbano by'Umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu. Abefeso 5:17-19

Inyungu ya mbere ni uko umuntu agira Zaburi n'ibihimbano by'Umwuka muri we: Nubwo abantu bamwe buzuye ubusinzi, hari abandi bafite Zaburi n'ibihimbano by'Umwuka muri bo, bacurangira Imana mu mutima. Agenda yumva indirimbo isimburana n'indi, umutima umwibutsa Zaburi n'inyigisho yize akajya yumva afite ibihe byiza umutima wahindutse igicaniro.

Wibuke ko Yesu yabwiye umusamaliya kazi ngo 'Unywa amazi nzamuha azamuhindukamo isoko itemba'. Iyo umuntu amaze kuzura Umwuka Wera mu mutima we hahinduka isoko ivamo ibyiza: Irari ry'inzoga riragenda, inyota iragenda, irari ry'ubusambanyi riragenda, umuntu akabaho asabana n'Imana, akabaho ameze neza.

Gushima kubw'ibintu byose: Umuntu ufite Umwuka Wera ahora ashima muri byose. Yesu yaravuze ngo ntimukiganyire ibiryo n'imyambaro n'ejo nzamera nte, iyo umuntu yuzuye Umwuka Wera ntabwo yiganyira. Abantu benshi bayobowe n'amaganya y'isi kubera kutuzura Umwuka Wera, kimwe mu byo Imana yaturemeye ni ukuyishima. Ntabwo ushobora kubaho ushima, utuzura Umwuka Wera.

Kugandukirana kubwo kubaha Kristo: Abantu benshi bafite mukushi, munyangire, inarinjye, ubwibone, ibintu byinshi bibi. Hari ikintu gitangaje, ku rusengero akenshi tuhahurira amasaha 2 ku cyumweru, none umuntu wananiwe kubana n'abandi ku rusengero amasaha 2, buriya aho amara icyumweru cyose biba bimeze bite? Ibi ni ibigaragaza ko iyo utuzuye Umwuka Wera, n'ahera ushobora kuhakorera amakosa.

Bibiliya iravuga ngo' Mugandukirane kubwo kubaha Imana', iyo umuntu yuzuye Umwuka Wera aroroha. Iyo bamuhuguye ntavuga ngo muzane abantu bo kunshinja, kuki mungendaho! Iyo umuntu yuzuye Umwuka Wera amenya ko icyazanye Kristo atari ugukorerwa, ahubwo ari ugukorera abandi. Iyo umuntu yuzuye Umwuka Wera amenya icyo yaremewe, akamenya ngo ndinde, impano yanjye ni iyihe, umuhamagaro wanjye ni uwuhe, ni he nkwiye gukorera icyo Imana impamagarira.

Iyo umuntu yuzuye Umwuka Wera amayobora mu kuri kose. Ntimugasinde ahubwo mwuzure Umwuka Wera.

Indi nyigisho wasoma: https: Mureke ibisindisha ahubwo mwuzure Umwuka Wera //www.agakiza.org/Mureke-ibisindisha-ahubwo-mwuzure-Umwuka-Wera.html

Iyi nyigisho yose wayireba hano

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Dore-inyungu-3-zo-kuzura-Umwuka-Wera-Past-Habyarimana-Desire.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)