Dore inyungu zo kuryama wakuyemo imyenda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mugihe wifuza kugira ibitotsi byiza n'ubuzima bwiza muri rusange, ugirwa inama yo kuryama wakuyemo imyenda. Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 n'ikigo cyitwa 'National Sleep Foundation' bwagaragaje ko Abanyamerika 12% bonyine ari bo babona inyungu zo gusinzira bambaye ubusa.

Ariko uko ubushakashatsi bugenda bwiyongera bwerekana ko gusinzira wambaye ubusa, nubwo bidakunzwe cyane, mubyukuri bifitiye akamaro ubuzima bwawe.

Ubushakashatsi bwakozwe n'abandi bantu barimo Dr Van Den Huvel wo mu Kigo cy'Ubushakashatsi ku bijyanye n'ibitotsi muri Kaminuza ya Ositaraliya y'epfo, bwagaragaje ko gusinzira wambaye imyenda bishobora kubangamira ibitotsi.

Ubusanzwe umubiri uremanye ubushobozi bwo kugabanya ubushyuhe bukagera ku kigero cyiza mbere yo gusinzira. Byagaragaye ko imyambaro ibangamira ihindagurika ry'ubushyuhe mu gihe cyo gusinzira bityo bikongera igihe gisabwa kugira ngo umubiri ugere ku bushyuhe bwiza buringaniye kugira ngo umutu abashe gusinzira.

Ku rundi ruhande, gusinzira wimereye nk'uko wavutse bifasha umubiri kugabanya ubushyuhe bwawo ndetse umuntu agasinzira vuba.

Hano hari impamvu zavuye mu bushakashatsi zigaragaza ko ukwiriye kujya kuryama wakuyemo imyenda bityo ukabasha kugira ubuzima bwiza:

1. Kuryama wambuye bigabanya umuhangayiko

Niba uhura n'imihangayiko myinshi, gusinzira utambaye bishobora kukubera igisubizo. Ibi bishoboka bite? Ibi byose bishingiye ku musemburo witwa oxytocin.

'Umusemburo w'urukundo' cyangwa se 'Love hormone' Nk'uko bikunze kuvugwa, ni umusemburo ushimishije kandi kugeza ubu izwiho kuba ingenzi mu gufasha byinshi umubiri mu bijyanye n'imitekerereze ya muntu (psychology) ku bitsina byombi.

Mubyukuri, gusinzira wakuyemo imyenda bigira ingaruka zo kurwanya imihangayiko, ni ukuvuga ngo nk'uko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2009 bwakozwe na Kerstin Moberg, umwarimu w'imyororokere muri Kaminuza y'Ubumenyi bw'inyamaswa muri Suwede, Uppsala, akaba n'umushakashatsi mu buvuzi mu kigo cyitwa PEPTONIC .

Oxytocine igabanya imihangayiko igabanya umuvuduko wamaraso ndetse ihagarika ikorwa ry'umusemburo wa cortisol, bita " umusemburo utera guhangayika'.

Ingaruka ya oxytocine ni nziza cyane cyane niba uryamye wiyambuye mu buriri hamwe n'umukunzi wawe kuko guhuza uruhu ku ruhu bitera hypothalamus yo mu bwonko kurekura misemburo mu maraso bityo mukagubwa neza.

2. Kuryama wambaye ubusa bidindiza gusaza

Hari inyungu itangaje cyane yo gusinzira wambaye ubusa kuko bishobora kugabanya umuvuduko wo gusaza bisanzwe, byose biturutse kuri melatonin, umusemburo ugenga ibitotsi binoze.

Nk'uko byatangajwe na Prof. Reiter wo mu kigo cy'Ubumenyi n'Ubuzima cya Kaminuza ya Texas, ngo melatonin ifite ibintu bidasanzwe birwanya ibyitwa free-radical ndetse ikarwanya indwara nyinshi zirimo kawangirika kw'imitsi.

3. Kuryama wambuye bigufasha kugabanya ibiro kandi bigabanya ibyago byo kurwara diyabete

Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cy'igihugu cyita ku buzima (NIH) bwerekana ko gusinzira nta cyo wambaye , n'ubundi buryo bwo gutuma umubiri ukonja nijoro bishobora kugufasha kugabanya ibiro utwika karori nyinshi bigatuma umubiri ukora neza.

Nkuko umubiri utakaza ubushyuhe vuba mugihe cy'ubukonje, Uko ni ko iyo umuntu asinziriye atambaye bifasha umubiri kuringaniza ubushyuhe ku kigero gihoraho.

4. Gusinzira wakuyemo imyenda bifasha imyanya myibarukiro kumererwa neza

Aha umwihariko uri ku bagore nk'uko bigarukwaho na Dr. Jennifer Landa umuganga akaba n'umwanditsi 'Drive Solution for Women' avuga ko iyo umugore aryamye yakuyemo imyenda imyanya myibarukiro ye ibasha kugerwamo n'umwuka mwiza ugabanya ibyago byo kwandura infections.

Ku bahungu n'abagabo kuryama bambuye birafasha kuko ubukonje bufasha umubiri gukora amasohoro (sperm). Imyenda yo kurarana n'indi myenda yose y'imbere byongera ubushyuhe bikabangamira iki gikorwa.

Gusinzira wambaye ubusa bishobora kukugaragariza itandukaniro riri hagati yo kudasinzira neza no gusinzira neza. Niba wagize umunsi muremure, bizaruhura umubiri wawe kandi bigabanye imihangayiko yose.

Muri macye, gusinzira wambaye ubusa bizagabanya cyane ibyago by'indwara zitandura nka diyabete kandi bikomeze ubuzima bwawe bwite urusheho kugira umutekano.

Source: https://sleepjunkies.com/

https://www.medicalnewstoday.com/

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Dore-inyungu-zo-kuryama-wakuyemo-imyenda.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)