Mu mpera z'icyumweru gishize iri shyaka DGPR (Democtaric Green Party of Rwanda) ryatangiye ibiganiro nyunguranabitekerezo bigamije kugera ku mpinduka z'amategeko agenda amatora yo mu Rwanda.
Izi mpinduka bazifuza cyane mu matora y'inzego z'ibanze aho iri shyaka ryifuza ko muri ariya matora, abantu bazajya biyamamaza hakurikijwe amashyaka babarizwamo.
Dr Frank Habineza avuga ko ibi bizatuma imitwe ya Politiki yose yisanga mu buyobozi bw'inzego z'ibanze mu gihe ubu imibare yayo ikiri hasi cyane nyamara Itegeko Nshinga riteganya ko imiyoborere y'u Rwanda igendera ku mitwe ya Polisi myinshi.
Ati 'Nubwo twifuza ko batorwa ariko nibanatorwa ntibashyire imber inyungu z'imitwe ya politiki yabo ahubwo bashyire imbere inyungu z'Abanyarwanda.'
Banagarutse kandi ku matora y'Intumwa za rubanda cyangwa Abadepite, aho iri shyaka DGPR ryifuza ko umubare wabo mu Nteko Ishinga Amategeko wiyongera.
Dr Frank Habineza ubu na we uri mu Nteko Ishinga Amategeko nk'Umudepite akaba anayobora iri shyaka, yavuze ko ugereranyije n'umubare w'Abadepite uriho ubu utajyanye n'umubare w'abo bahagarariye cyangwa Abanyarwanda muri rusange.
Avuga ko kugira ngo Abanyarwanda bose bahagararirwe ari uko umubare w'Abadepite wakwiyongera kuko n'umubare w'abaturage wikubye kabiri kuva ubwo hatangiraga gutorwa Abadepite 80.
Ati 'Bashyize Abadepite 80 muri 2003 ubu imyaka igiye kugera hafi kuri 20 nibura Abadepite abacye bakaba 100. Ntabwo tuvuze ngo bikube kabiri kuko n'abaturage bikubye kabiri kuko tuvuga tuti wenda hari ikibazo cy'umutungo n'ingengo y'imari y'igihugu ishobora kuba idahagije.'
UKWEZI.RW