FC Barcelona yatangiye gushaka umutoza mushya usimbura Koeman #rwanda #RwOT

webrwanda
0

FC Barcelona yaraye itsinzwe ibitego 2-1 na Celta Vigo bigatuma iva mu makipe ahatanira shampiyona uyu mwaka,ntiyashimye imikorere ya Ronald Koeman ariyo mpamvu ishaka kumusimbuza Xavi.

Nubwo Koeman yagerageje kwitwara neza ugereranyije n'abakinnyi yari afite ndetse n'ibibazo byari mu ikipe,abayobozi b'ikipe ntibamushimye ariyo mpamvu bifuza kumwirukana muri iyi mpeshyi.

Icyakora kubona Xavi bishobora kugorana kuko uyu munya Espagne aheruka gusinya amasezerano y'imyaka 2 mu ikipe ya Al Sadd yo muri Qatar muri iki cyumweru.

Ikinyamakuru cyo muri Catalonia cyitwa ARA kivuga ko perezida Joan Laporta na komite ya Barca bateganya guhura na Xavi muri iki cyumweru kugira ngo bavugane ku bijyanye no gutoza iyi kipe.

Ikindi aba bazavuganaho n'ibijyanye no kugura no kugurisha abakinnyi igihe cyose yaba yemeye kuza mu ikipe.

Ahazaza ha Lionel Messi naho hazigwaho ubwo Xavi azaba yemeje kuva muri Al-Sadd akaza gutoza FC Barcelona itakiri ku rwego rwo hejuru nko mu myaka ishize.

Xavi w'imyaka 41 yagaragaje ko ari umutoza ukomeye nyuma yo gufata Al Sadd muri 2019 akayihesha ibikombe birimo 2 yatwaye uyu mwaka nka Qatar Stars League na Qatar Cup.

Amakuru avuga ko Xavi ariwe mutoza wa mbere Laporta yifuza ariyo mpamvu ahazaza ha Koeman muri FC Barcelona nta hakiriho.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fc-barcelona-yatangiye-gushaka-umutoza-mushya-usimbura-koeman

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)