Ferwafa yabwiwe na Minisiteri ya Siporo ko imikino yaberaga kuri sitade Amahoro ihagarikwa kuko ikibuga cyangijwe n'imikino ya shampiyona. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sitade nkuru y'igihugu, yambuwe by'agateganyo ububasha bwo bwakira imikino nyuma y'uko ikibuga cyayo cyangijwe n'imikino ya shampiyona yari imaze iminsi ihakinirwa.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021, nibwo itangazo rivuye mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryagiye ahagaragara rigaragaza impinduka ku mikino ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mu mupira w'amaguru yari iteganyijwe kuhabera.

Ni itangazo ryagiraga riti' Turabamenyeshako Minisiteri ya Siporo yatubwiye ko ikibuga cya stade Amahoro cyabaye gihagaritswe nyuma yo kwangirika kikaba kigiye kubanza gutunganywa'.

Iri hagarikwa rya stade Amahoro ryatumye imikino itandukanye ya shampiyona yagombaga kuyiberaho, yimurirwa ku kibuga cya stade y'akarere ka Bugesera.

Stade Amahoro yari yahawe kwakira imikino myinshi ya shampiyona nyuma y'uko stade Nyamirambo itari gukoreshwa kubera imaze iminsi isanwa kugirango yuzuze ibipimo bisabwa n'ishyirahamwe mpuzamahanga ry'umupira w'amaguru ku isi FIFA.

Dore gahunda nshya y'imikino :

Ku wa kane, tariki 13/05/2021

Police FC vs AS Kigali (Bugesera, saa 15h00′)

Ku wa Gatanu, tariki 14/05/2021

Rayon Sports FC vs Kiyovu SC (Bugesera Stadium,saa 12h30′)

Bugesera FC vs Gorilla FC (Bugesera , saa 15h30′)

Ku wa mbere, tariki 17/05/2021

Gorilla FC vs APR FC (Bugesera , saa 12h30′)

Gasogi United vs Rayon Sports FC (Bugesera, saa 15h30′)

Kiyovu SC vs Rutsiro FC (Mumena, saa 15h00′)

The post Ferwafa yabwiwe na Minisiteri ya Siporo ko imikino yaberaga kuri sitade Amahoro ihagarikwa kuko ikibuga cyangijwe n'imikino ya shampiyona. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ferwafa-yabwiwe-na-minisiteri-ya-siporo-ko-imikino-yaberaga-kuri-sitade-amahoro-ihagarikwa-kuko-ikibuga-cyangijwe-nimikino-ya-shampiyona/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ferwafa-yabwiwe-na-minisiteri-ya-siporo-ko-imikino-yaberaga-kuri-sitade-amahoro-ihagarikwa-kuko-ikibuga-cyangijwe-nimikino-ya-shampiyona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)