FERWAFA yemeje igihe amatora ya komite nshya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi nibwo muri Lemigo Hotel hateraniye inama y'Inteko Rusange idasanzwe ya FERWAFA .

Ku murongo w'ibyigirwaga muri iyi nama harimo kwemera ubwegura bw'uwahoze ari perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bwana Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène.

Ikindi cyari ku murongo w'ibyigwa Ni ukwemeza igihe nyacyo amatora ya komite shya azaberaho. 

Bidatinze komite  y'inzibacyuho iyobowe na Habyarimana Marcel  yameje ubwegure bwa Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, ndetse bameneza ko amatora ya komite shya azaba tariki 27 Kamena 2021.


Mu mwezi gutaha inzu ya FERWAFA iraba yicayemo komite nshya

Ikindi cyabereye muri iy'inama, ni abakomiseri bagera kuri 5 nabo beguye ku mirimo yabo ndetse n'ubwegure bwabo buremerwa.

Abakomiseri 5 beguye barimo Ruhamiriza Eric warushinzwe amarushanwa, Nshimiyimana Alexis Redemptus wari ushinzwe iterambere ry'umupira, Dr Hakizimana Moussa warushinzwe ubuvuzi, uwari ushinzwe umutekano Ntakirutimana Diane, ndetse na Mukangoboka wari ushinzwe iterambere ry'umupira w'abagore.

Komite icyuye igihe yari yaratowe tariki 31 Werurwe 2018 Rtd Brig Gen Sekamana icyo gihe akaba yarasimbuye Vincent De Gaulle, ariko na we yegura tariki 14 Mata 2021 avugako atabasha gufatanya inshingano n'akazi ke kaburi munsi karimo kwita ku muryango we.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105877/ferwafa-yemeje-igihe-amatora-ya-komite-shya-azabera-ndetse-inemeza-ubwegure-bwa-rtd-brig-g-105877.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)