Fofo Dancer yahaye rugari abamwita indaya kubera imyambarire n'akazi akora(AMAFOTO+VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa filime nyarwanda, ubyinira abantu babishaka bakamwishyura uzwi nka Fofo Dancer,yahaye rugari abamwita indaya ashimangira ko ari uko baba bamaze kubona ibyo akora ndetse ku giti cye ntacyo bimutwara.

Uyu mukobwa abyinira abantu bamutumiye mu buryo butandukanye, ashobora kubyinira abantu mu ruganiriro, mu bwiyuhagiriro ndetse no mu gitanda.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV mu minsi yatambutse, asobanura iby'akazi ke, abantu benshi baramututse bavuga ko na we ari indaya nk'abandi.

Fofo akaba yavuze ko igihe bamuvugiye nta kintu na kimwe bimubwiye ndetse na we abereka ko aba yabibonye ndetse anubaha umwanya baba batakaje.

Ati'Igihe bavugiye ntibabona ko ntabumva? Naje kubona impamvu batera comment ni uko babona ko nzibona nkakanda like yaba uwavuze ibyiza cyangwa ibibi, atumva yaruhiye ubusa. Uzi gufata umwanya ukareba ikiganiro, ukandika comment uba wafashe umwanya munini, ibaze uwo ubwiye atayibonye, njye rero mpiata nkwereka ko nayobonye. '

Yakomeje avuga ko bakomeza bakivugira ibyo bashaka kuko nta kintu na kimwe bimutwara kandi abakiliya be bakomeza kwiyongera.

Ati'Rwose bavuge ibirenze ibyo. Iyo nzibonye numva nishimye, niba nkoze ikiganiro kikarebwa, hakajyaho comments zirenga magana, menya ko ibyo nkora babibonye ari benshi banabimenye ndetse hari n'abakiliya bashya baza.'

Yavuze kandi ko umubiri ari uwe niyo yabikora ntawamufunga, gusa ngo akazi akora gatandukanye n'ibyo abantu bamutekerezaho.

Fofo ngo ibyo bavuga arabibona nabo akabibereka
Imyambarire ye ni kimwe mu byo abantu bagenderaho bamwita indaya
Fofo Dancer avuga ko akazi ke ntaho gahuriye n'ibyo abantu bamwitirira
Yahaye rugari abavuga ngo bakomeze bavuge

AMAFOTO: MUTABAZI Robert / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/fofo-dancer-yahaye-rugari-abamwita-indaya-kubera-imyambarire-n-akazi-akora-amafoto-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)