Tubahaye ikaze kuri Stade Amahoro i Remera ahagiye kubera umukino wa shampiyona wo mu itsinda C, AS Kigali yakiriye Police FC.
Uyu munsi nibwo hatangiye umunsi wa kabiri wa shampiyona umwaka w'imikino wa 2020-2021 irimo gukinwa mu buryo bw'amatsinda.
Amakipe yombi agiye guhura nyuma y'uko yitwaye neza ku mukino wa mbere.
Police FC yanyagiye Etincelles FC ibitego 5-1, AS Kigali yo ikaba yaratsindiye Musanze FC iwayo 4-2.
Aya makipe kandi uko ari 2 niyo ahabwa amahirwe yo kuzazamuka mu itsinda.
Imibare yo mu myaka 3 iheruka
Mu mikino 7 yahuje aya makipe muri shampiyona imyaka 3 iheruka, buri imwe yatsinzemo 2 banganya 3.
Inshuro zose amakipe yanganyije, yanganyije ibitego 2-2 kandi buri nshuro ikipe yatsinze iyo kipe bihanganye ntiyabashaga kureba mu izamu. Police FC niyo yatahukanye intsinzi itsinze ibitego byinshi, hari tariki 2 Ugushyingo 2019 aho yayitsinze 3-0.
Umukino urarangiye ku ntsinzi nya AS Kigali
Umukino nurarangiye ku ntsinzi ya AS Kigali y'ibitego 2-0.
Iminota 3 yinyongera
Umusifuzi yongeyeho iminota 3 y'inyongera
84' Gusimbuza kwa Police FC
Nduwayo valeur avuyemo hinjiramo Antoine Dominique
78'Igitego cya AS Kigali
AS Kigali ibonye igitego cya 2 gitsinzwe na Biramahire Abeddy n'umutwe, ku mupira wari uhinduwe na Tchabalala
75' Police FC irimo kurushwa
Muri iyi minota ikipe ya AS Kigali irimo kurusha cyane AS Kigali, irimo gusatira cyane
70' AS Kigali ihushije ubundi buryo
Kwizera Pierrot ahinduye umupira kuri kufura ariko abakinnyi ba AS Kigali bananirwa kuwushyira mu izamu.
69' Impunduka kuri Police FC
Police FC ikoze impinduka za 3, Sibonama Patrick Papy yinjiye mu kibuga asimbura Evode.
65' Igitego cya AS Kigali
Shabani Hussein Tchabalala atsindiye AS Kigali igitego cya mbere, ni ku mupira wari urenguwe na Rurangwa Mosi umusanga mu rubuga rw'amahinda ahita ashyiramo n'umutwe.
63' Gusimbuza kwa Police FC
Police FC ikoze impinduka, Martin Fabrice aha umwanya Ntirushwa Aime
62' Usengimana Faustin ahawe ikarita y'umuhondo
Myugariro wa Police FC, Usengimana Faustin ahawe ikarita y'umuhando nyuma y'ikosa akoreye Hakizimana Muhajdiri. Kufura ayiteye ikubita urukuta.
61' Umusifuzi yihanangirije Evode
Nyuma y'ikosa yari akoreye Kwizera Pierrot, Evode yihanangirijwe n'umusifuzi Samuel. Batanze kufura ariko iciye hanze y'izamu
59' Gusimbuza ku ruhande rwa AS Kigali
Umutoza Eric Nshimiyimana akoze impinduka za mbere, Nkinzingabo Fiston ava mu kibubuga hinjiramo Birabamahire Abeddy.
57' Gusatira kwa AS Kigali
Hakizimana Muhadjiri afashe umupira mu kibuga hagati yubura amaso acomekera umupira Lawal mu rubuga rw'amahina ariko Usengima Faustin arawumutanga.
52' Koruneri ya AS Kigali
AS Kigali ibonye koruneri itewe na Hakizimana Muhadjiri ariko Karera Hassan akorera ikosa umunyezamu.
50' AS Kigali yari yugarijwe
Rutanga Eric ateye kufura nziza ariko ubwugarizi bwa AS Kigali bawutanga ubusatirizi bwa Police FC
47' Police FC itangiye isatira ariko ubwugarizi bwa AS Kigali basanga bari maso.
46' Impnduka muri Police FC
Pilice FC itangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Mico Justin aha umwanya Munyakazi Youssuf Lule
KU BINDI BIBUGA
Sunrise FC 0-1 Marines
Espoir FC 2-0 Mukura VS
Etincelles 1-2 Musanze FC
Igice cya mbere kirarangiye: 0-0
Igice cya mbere hagati ya AS Kigali na Police FC kirangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry'indi
42' Savio akoreye ikosa Lawal ariko ni mu kibuga cya AS Kigali
41' kufura ya AS Kigali
Nduwayo Valeur akoreye ikosa Hakizimana Muhadjiri nko muri metero 33, itewe na Emery Bayisenge ariko umupira unyura hejuru y'izamu.
37' Gahungu akuyemo umutwe ukomeyeeeeee
Umunyezamu wa Police FC, Habarurema Gahungu akuyemo umupira ukomeye, ni umutwe yari atewe na Karera Hassan ku mupira wari uhinduwe na Christian. Gahungu yawohereje muri Koruneri, AS Kigali iyiteye ntiyagira icyo itanga
36' Koruneri ya AS Kigali
Muhadjiri acomekeye umupira Tchabalala ariko Usengimana Faustin arawumutanga awohereza muri koruneri itagize ikivamo.
34' Gusatira kwa AS Kigali ariko Lawal acomekeye Tchabalala umupira ugarurwa na Myugariro Moussa Omar
33' Police FC irimo gusatira
Police FC iracyarimo kurusha cyane AS Kigali ariko amahirwe barema ntibarabasha kuyabyaza umusaruro
25'Bakame akoze akazi gamokeye
Rutanga Eric ahinduye umupira imbere y'izamu, Mico Justin ashyiraho umutwe umupira awerekeza muri 90 Bakame arirambura awukuramo awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.
23' Tchabalala agerageje ishoti mu rubuga rw'amahina ariko umupira bawukuramo.
17' Police FC ihushije uburyo bw'igitego
Rutanga Eric ahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ariko abakinnyi ba Police FC bananirwa kuwushyiramo, abakinnyi ba AS Kigali bawukuramo usanga Savio aho ahagaza ariko awuteye mu izamu bongera bawukuramo.
15' Police FC irimo kubonana kurusha AS Kigali
Muri iyi minota ikipe ya Police irimo guhererekanya neza, ubona ko abakinnyi bayo babonana kurusha ikipe ya AS Kigali
11' Ikarita y'umuhondo ihawe Martin Fabrice
Gusatira kwa Police FC, Evode acomokeye umupira mwiza Martin Fabrice ariko ageze mu rubuga rw'amahina arigusha avuga ko yakorewe ikosa na Emery Bayisenge, umusifuzi Uwikunda Samuel ahita amuha ikarita y'umuhondo.
10' Ntwari Evode akoreye ikosa Tchabalala ariko ni mu kibuga hagati
Umupira urimo gukinirwa hagati mu kibuga hagati
4' Kufura ya AS Kigali
Myugariro Moussa Omar akoreye ikosa Muhadjiri inyuma gato y'urubuga rw'amahina arimo kufura Kwizera Pierrot ayiteye urukuta ruwushyira muri Koruneri.
2' Ikosa rikorewe Iyabivuze Ose ariko kufura Rutanga ayiteye ntiyagira icyo itanga
1' Gusatira kw'ikipe ya Police FC ariko myugariro wa AS Kigali, Karera Hassan arahagaoboka
Abakinnyi 11 amakipe yombi agiye kwitabaza
AS Kigali: Ndayishimiye Eric Bakame, Rurangwa Mosi, Emery Bayisenge, Karera Hassan, Ishimwe Christian, Hakizimana Muhadjiri, Shabani Hussein, Benedata Janvier, Kwizera Pierre, Nkinzingabo Fiston na Abubakar Lawal
Police FC: Habarurema Gahungu, Rutanga Eric, Iradukunda Eric Radu, Moussa Omar, Usengimana Faustin, Nduwayo Valeur, Iyabivuze Ose, Twizeyimana Martin Fabrice, Nshuti Dominique Savio, Mico Justin na Ntwari Evode
AMAFOTO: UMURERWA Delphin
Source : http://isimbi.rw/siporo/live-as-kigali-yakiriye-police-fc-mu-mukino-w-ishiraniro-amafoto