Gakenke: Abagize imboni z'isuku n'isukura biyemeje kuba umusemburo mu guhashya COVID-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gicurasi 2021, ubwo Umuryango Nyafurika w'Ivugabutumwa mu Rwanda (AEE Rwanda) utewe inkunga na CARE International bashyikirizaga ku mugaragaro ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke indangururamajwi 74 zizifashishwa n'abagize Imboni z'Isuku n'Isukura mu bukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya COVID 19 n'izindi ndwara zituruka ku mwanda binyuze mu kunoza isuku n'isukura.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Gashenyi, Akagari ka Taba mu rwego rw'umushinga ugamije guhindura imyitwarire ku byerekeye isuku n'isukura (Hygiene and Behavior Change Communication, HBCC) uterwa inkunga na CARE International, ugashyirwa mu bikorwa na AEE Rwanda mu Turere twa Gakenke, Rulindo, Ngororero na Nyabihu.

Abashyikirijwe izi ndangururamajwi bishimiye cyane iki gikorwa, bavuga ko bagiye kurushaho gukangurira abo bashinzwe gukomeza ingamba zo guhashya iki cyorezo.

Niwemugeni Delphine, umwe mu bahawe izi ndangururamajwi yagize ati 'Nk'abantu twahawe indanguramajwi, ni izindi mbaraga twabonye ziyongera ku zo twari dusanzwe dukoresha bikaba bizatworohera gutambutsa ubutumwa bwerekeye isuku n'isukura ku bantu benshi kandi mu buryo bwihuse'.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Uwimana Catherine, yashimiye abafatanyabikorwa bateguye iyi gahunda kandi abizeza ubufatanye mu bikorwa byabo bitandukanye, bigamije imibereho n'ubuzima bwiza bw'abatuye Akarere.

Yashishikarije kandi abahawe izi ndangururamajwi kurushaho kugira uruhare mu gukangurira abo bashinzwe kunoza isuku n'isukura ndetse no mu ikurikiranabikorwa.

Yagize ati 'Nta cyo muzitwaza kuko umushinga HBCC watanze inkunga ifatika. Dukwiye gukurikirana ibyo bikorwa byose ngo bigere ku ntego z'umushinga.'

Yashimye igikorwa cyo guhabwa indangururamajwi asaba ko zitaba izo kubika mu Kagali ahubwo ko zakoreshwe hose.

Umukozi muri AEE Rwanda ushinzwe ikurikiranabikurwa by'Umushinga HBCC, Bosco Kalenzi, yasabye abahawe indangururamajwi kuzibyaza umusaruro hirindwa ikwirakwira rya COVID-19, no kunoza isuku n'isukura mu Midugudu yose y'Akarere ka Gakenke.

Ati 'Izi ndanguramajwi zishobora kwifashishwa no mu zindi gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y'abatuye Akarere.'

Yashimiye ubuyobozi mu nzego zitandukanye ubufatanye badahwema kugaragaza kandi abasezeranya ko AEE Rwanda izakomeza gufatanya n'Akarere mu bikorwa biteza imbere Abanyarwanda hirya no hino mu Turere uwo muryango ukoreramo.

Izi ndangururamajwi zatanzwe zifite agaciro ka 2 950 000 Frw abazihawe babarizwa mu Tugari 74 two mu Karere ka Gakenke. Iki gikorwa kiri kubera no mu tundi Turere uyu mushinga ukoreramo ari two Rulindo, Nyabihu na Ngororero.

Ni igikorwa kije gikurikira ibindi bikorwa by'ubukangurambaga ku isuku n'isukura muri utu Turere aho imiryango 25,562 yahawe ibikoresho by'isuku n'isukura, ndetse hagatangwa n'isabune z'amazi 166,528 ahantu hahurira abantu benshi nko ku masoko, ibigo by'amashuri, ibiro by'utugari n'imirenge, n'ahandi. Hatanzwe kandi ibigega 56 byo gufasha abantu kubona amazi mu rwego rwo kunoza isuku n'isukura.

Abahawe indangururamajwi biyemeje kuzibyaza umusaruro bamenyesha abaturage amakuru yo kwirinda Covid-19 no kugira isuku
Abahawe indangururamajwi biyemeje kuzibyaza umusaruro bamenyesha abaturage amakuru yo kwirinda Covid-19 no kugira isuku
Ubuyobozi bw'Umurenge bwiyemeje kuba hafi abaturage indangururamajwi zigakoreshwa neza
Umukozi muri AEE Rwanda ushinzwe ikurikiranabikurwa by'Umushinga HBCC, Bosco Kalenzi, yasabye abahawe indangururamajwi kuzibyaza umusaruro hirindwa ikwirakwira rya COVID-19
Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Uwimana Catherine, yashimiye abafatanyabikorwa bateguye iyi gahunda kandi abizeza ubufatanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-abagize-imboni-z-isuku-n-isukura-biyemeje-kuba-umusemburo-mu-guhashya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)