Gardaworld yaguze ibigo bibiri bicunga umutekano mu Rwanda, isabwa guhanga udushya -

webrwanda
0

Gardaworld yinjiranye imbaraga ku isoko ryo gucunga umutekano mu Rwanda, igura KK Security mu 2020, iyongera kuri Agespro yari yaraguze mu 2016, ariko ntiyahita ihindurirwa izina.

Mu muhango wo gutangiza ibikorwa bya Gardworld mu Rwanda, Umuyobozi Ushinzwe Ishoramari muri RDB, Tuyishimwe Pacifique, yagarutse ku nyungu zo gushora imari mu Rwanda ndetse asaba Gardaworld guhanga udushya ku isoko ry’u Rwanda.

Yagize ati “Mbanze mbashimire ku bwo gutekereza gushora imari hano mu Rwanda. U Rwanda ruzahora iteka rwugururiye amarembo buri kigo cyose gifite intumbero nziza. Nibyo turi mu bihugu biza imbere mu mutekano kandi ni impamvu nziza yo gushora imari mu gihugu. Ni amahirwe akomeye.”

Umuyobozi wa Gardaworld mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Nicolas Arnold, yavuze ko guhitamo gushora imari mu Rwanda bishingiye kuri politiki y’igihugu yo korohereza abashoramari ndetse n’umutekano uri imbere mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Gardaworld, Oliver Westmacott, yavuze ko kuba baraguze ibigo bibiri kandi byari bimaze kugira aho bigera bishimangira imbaraga bazanye mu isoko ryo gucunga umutekano mu Rwanda.

Ati “Ibi biragaragaza ko turi kugera ku ntego twiyemeje muri Afurika, byaba mu Rwanda, mu Karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, twishimiye gukomeza kwaguka kandi tuzakomeza kwagura umubano mwiza ku Rwanda n’abaturage barwo.”

Uyu muyobozi yavuze ko bazaharanira guteza abakozi babo imbere na cyane ko ikibazo cy’imibereho mibi mu bakozi bacunga umutekano cyakomeje kuvugwa mu minsi yashize.

Yavuze ko bateganya kubongerera amahugurwa, gushimira abitwaye neza no kuzamura mu ntera abakozi babo, byose bigamije kubafasha kwita ku mibereho yabo ya buri munsi, kuko ari ryo pfundo ry’umusaruro mwiza utangwa n’umukozi.

Gordaworld ikorera hirya no hino ku Isi mu bihugu 15, mu Rwanda ifite abakoze 3 700, ibizatuma iba sosiyete ya mbere mu zicunga umutekano mu gihugu.

Uretse gucunga umutekano, iki kigo kinatanga serivisi zo kuzimya inkongi y’umuriro, ubufasha mu buvuzi, guhugura abantu ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije, umutekano w’ingendo zo mu ndege, gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu gucunga umutekano n’ibindi.

Gardaworld yubatse ikibuga cy'umupira w'amaguru hafi y'ibiro byacyo mu Rwanda
Gardaworld ifite abakozi bagera ku 3700
Imodoka izajya yifashishwa mu mirimo itandukanye ya Gardaworld
Umukozi Ushinzwe Ishoramari muri RDB, Tuyishime Pacifique, yasabye Gardaworld guteza imbere udushya ku isoko ry'u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Gardaworld, Oliver Westmacott, yavuze ko bishimira kwinjira ku isoko ry'u Rwanda
Umuyobozi wa Gardaworld mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Nicolas Arnold, yavuze ko guhitamo gushora imari mu Rwanda bishingiye kuri politiki y’igihugu gifite yo korohereza abashoramari
Umuyobozi wa Gardaworld mu Rwanda, William Gichohi, yavuze ko biteguye kuzatanga serivisi nziza
Abakozi bitwaye neza bahembwe mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gukora neza



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)