Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu turere dukunze kugaragaramo amakimbirane yo mu miryango akenshi abyara ubwicanyi bwa hato na hato kubagize umuryango.
Abenshi basanga abanyamadini n’amatorero nk’abantu bahora hafi y’abaturage bakwiye gufata iya mbere mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ribyara amakimbirane.
Umuturage wo mu Karere ka Gatsibo, Kanyambo Jackson, yavuze ko abanyamadini n’amatorero bakwiye kongera imbaraga mu nyigisho batanga zijyane no kurwanya amakimbirane abera mu miryango.
Ati “Abanyamadini n’amatorero buri gihe barigisha ariko bakwiye kongeramo imbaraga, begera abantu cyane mu bashakanye bakagenda babahugura bishobora kugira icyo bifasha mu gukemura amakimbirane yo mu miryango.”
Bishop Gatabazi Alfred wari uhagararayiriye Rwanda Religious Initiative, yavuze ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo barebere hamwe ingamba zo kubaka umuryango nyarwanda biciye mu madini n’amatorero.
Ati “Twaje muri aka karere guhura n’abanyamadini kugira ngo turebere hamwe ingamba zo kubaka umuryango nyarwanda biciye mu madini n’amatorero.”
Uwahawe amahugurwa Pasiteri Kabagema Modeste, waturutse mu itorero rya AEBR, yavuze ko bari basanzwe batanga inyigisho zo kurwanya amakimbirane ariko ubu bagiye kongeramo imbaraga nyinshi.
Ati “Tugomba kugira imbaraga dushyiramo ku buryo byibuze buri teraniro tunyuzamo ijambo ryo kugabanya ihohoterwa no kugabanya amakimbirane mu miryango, twe nk’abayobozi tugafasha akarere ku biganya.”
“Tugomba kujya dushyiramo inyigisho kuko turazifite haba mu ijambo ry’Imana kuko akenshi iyo twigisha Abanyarwanda tuba dushaka ko bagira imiryango myiza izira amakimbirane, ubwo twahuguwe tugiye kongeramo imbaraga mu buryo twahuguraga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Kantengwa Mary, yavuze ko amadini n’amatorero bayitezemo igisubizo kirambye ku kibazo cy’amakimbirane yo mu miryango.
Ati “Amadini n’amatorero turayabonamo ibisubizo ku makimbirane ari mu ngo kuko duhuriye ku bantu, babita abakirisitu n’abayisilamu twe tukabita abaturage twese iyo duhurije kuri wa muntu twese tubashakira iterambere ni imbaraga ziba zihuriye hamwe.”
“Izi ni imbaraga tubonye zo gukemura ikibazo cy’ihohotera riri mu miryango bizakemura byinshi, niduhagurikira hamwe iki kibazo kizakemuka tugire umuryango muzima.”
Abanyamadini n’amatorero ni bamwe mu bantu bafite aho bahuriye bya hafi n’abaturage, bisobanuye ko bashyize imbaraga mu kurwanya amakimbirane byatanga umusaruro.