Iyi nzu yubatswe ku kigo nderabuzima cya Gitoki yujujwe mu mpera z’umwaka ushize itwaye asaga miliyoni 54 Frw ku bufatanye bw’Akarere ka Gatsibo n’umufatanyabikorwa, World vision.
Ababyeyi bo mu Murenge wa Gitoki baganiriye na IGIHE, bavuze ko bari baracitse ku kubyarira kwa muganga bitewe na serivisi mbi bahaboneraga iyo bajyaga kubyara.
Bahuriza ku kuba barabyarizwaga ahantu hato hatari ibikoresho bihagije ndetse ngo ntihanatangaga kwisanzura guhagije ku mubyeyi wabyaye bitewe n’uko buri gitanda baryamishwagaho ari babiri abandi bakaryamishwa hasi.
Mukansengiyumva Béata uturuka mu Kagari ka Cyamusheshe mu Mudugudu wa Kigabiro, avuga ko inshuro eshatu yabyariye kuri iki kigo nderabuzima iyo yamaraga kubyara yaryamishwaga ku gitanda kimwe n’undi mubyeyi bigatuma atisanzura ariko ngo ubu aryamaho ari umwe.
Ati “ Mbere ntabwo umuntu yabonaga ubwisanzure none ubu kuryama ntabwo umuntu abyigana n’undi mu gihe mbere badushyiraga ku gitanda turi babiri, warahageraga ugasanga hari umubyigano wamara no kubyara mugasangira igitanda ariko ubu ni mu bwisanzure.”
Mukandayisenga Judith uturuka mu Kagari ka Nyamirama we yavuze ko afite akanyamuneza ku kuntu yakiriwe aje kubyara bitandukanye na mbere.
Ati “ Nakiriwe neza bitandukanye na mbere uko nakiriwe, mbyaye umwana wa kabiri, ubwa mbere hari akavuyo abaganga ntibakwiteho neza ndetse rimwe na rimwe wamara kubyara ukaba wanaryamishwa hasi ariko ubu hari ibitanda byinshi, umutekano ni wose, amazi ari hafi, urukarabiro ruri hafi n’ibindi nkenerwa byose.”
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gitoki, Uwimbabazi Febronie avuga ko mbere nta nyubako zihagije bari bafite zikurikiranirwamo umugore n’umwana ku buryo nta bwisanzure bari bafite.
Ati “ Nyuma rero ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye na World Vision badufashije kutwubakira iyi nyubako nziza cyane, hari aho umubyeyi tumwakirira, hari aho ahererwa ikiganiro, hari aho ategerereza kubyara, hari aho abyarira heza ndetse nyuma yo kubyara hari n’aho aruhukira heza.”
Yavuze ko iyo umubyeyi amaze kubyara hari ahantu ashobora no kubonereza urubyaro atarinze kujya gusigasira na nyuma yo kubyara iyo agarutse hari ahantu bakurikiranirwa umunsi ku munsi kugeza umwana akuze.
Ati “ Ubundi twakiraga ababyeyi bake abenshi bakabyarira mu rugo, mu mezi atatu y’umwaka ushize twari dufite abantu 14 babyariye mu rugo ariko ubu baragabanutse cyane ubu abahabyarira biba byaturutse ku mpamvu nke nabwo ugasanga babyaye baza kwa muganga.”
Uwimbabazi yavuze ko kuva babona iyi nzu ibyarizwamo hari n’abandi babyeyi baturuka mu yindi Mirenge bakaza kubyarira ku kigo nderabuzima cya Gitoki nyamara mbere abenshi barahahungaga.
Yavuze ko iyo umwana avutse ananiwe umuganga abona ahantu amuhera serivisi nziza yisanzuye kuburyo umubyeyi wese uhabyariye nabo babizi neza ko bahabwa serivisi nziza.
Kuri ubu ikigo nderabuzima cya Gitoki cyakira abaturage basaga ibihumbi 27 batuye mu Murenge wa Gitoki ndetse no mu bindi bice biwegereye, nibura buri kwezi baba biteze kwakira ababyeyi 66 barimo ababyara n’abapimisha abana.