Ibi bikorwa byo kubata muri yombi bije nyuma y'iminsi mike aka karere kiyemeje guhiga bukware abagabo basaga 500 bari ku rutonde rw'abateye inda abangavu bataratabwa muri yombi ngo babiryozwe.
Mu bamaze gutabwa muri yombi harimo abari barateye inda aba bakobwa bataruzuza imyaka 18 barangiza bakabagira abagore babo, harimo abandi bagiye babatera inda bakumvikana n'imiryango yabo ikabahishira ariko bikarangira bimenyekanye ko aribo babateye inda.
Mu bangavu benshi batewe inda biganje mu myaka iri hagati ya 15 na 17 abenshi bakaba barasambanywaga bagaterwa inda biga mu mashuri yisumbuye.
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko aba bagabo bari gutabwa muri yombi nyuma y'iminsi mike ubuyobozi bwihaye umuhigo wo kubashakisha no kubashyikiriza ubutabera mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b'abakobwa.
Meya Gasana yavuze ko hari abandi bamara kumenya ko bakoze icyaha bagatoroka ariko nabo ngo hazakorwa urutonde rwabo rugashyikirizwa Polisi hanyuma bagafatirwa aho bari yaba imbere mu gihugu no hanze.
Uyu muyobozi yavuze ko uwo ariwe wese wakoze iki cyaha azakurikiranwa n'amategeko ngo kuko bahagurukiye iki kibazo kandi bizeye kurwanya abatera inda abangavu.
Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa kabiri mu Rwanda mu kugira umubare munini w'abangavu baterwa inda nyuma y'Akarere ka Nyagatare, muri aka Karere ka Gatsibo habarurwa abangavu 775 batewe inda mu myaka ibiri.