Gatsibo : Umunyeshuri w'umukobwa ararembye nyuma yo guterwa icyuma na mugenzi we bapfa umuhungu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gicurasi ubwo uyu munyeshuri yahengeraga mugenzi we bari mu kiruhuko agahita amutera icyuma ku zuru undi agakomereka.

Bamwe mu banyeshuri babazi bombi, bavuga ko uyu munyeshuri yateye icyuma mugenzi we amuziza kuba yaramutwaye umuhungu bakundanaga.

Munyengabe Ernest uyobora iri shuri rya G.S. Taba-Muhura avuga ko uriya munyeshuri yateye mugenzi we icyuma ubwo bari bari mu kiruhuko maze agikura mu ijipo yari yacyambariyeho agitera mugenzi we ku zuru.'

Akimara kukimutera, abarimu n'abayobozi b'ishuri bahise bajyana uriya mukobwa wakomeretse mu cyumba cy'abarimu kugira ngo babanze kumuha ubutabazi bw'ibanze ariko nyuma baza kumujyana ku kigo Nderabuzima ari na ho yaraye yitabwaho n'abaganga.

Beregeye uwakimuteye bashaka kumenya icyabimute ariko abanza kubabeshya ko uriya mukobwa amaze iminsi amwiyenzaho akaba yaje gufata umwanzuro wo kumutera icyuma ngo yatoraguye mu ahamenwa imyanda y'ishuri.

Yakomeje agira ati 'Nyuma twabajije abandi bakobwa bigana banatahana batubwira ko hari umuhungu wigana nabo wari inshuti y'umwe aramureka ajya gutereta undi.'

Uyu muyobozi avuga ko abo banyeshuri bisabiye ubuyobozi bw'ishuri guhana by'intangarugero uriya mukobwa kuko yateye icyuma mugenzi we ku bushake.

Ubuyobozi bw'ishuri bwahise bwitabaza inzego z'umutekano zaje zikajyana uwo mukobwa kugira ngo zikore iperereza ryimbitse ku cyateye uriya munyeshuri gutera icyuma mugenzi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Umunyeshuri-w-umukobwa-ararembye-nyuma-yo-guterwa-icyuma-na-mugenzi-we-bapfa-umuhungu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)