Ibi byabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Taba-Muhura ruherereye mu Karere ka Gatsibo ku wa Gatatu, tariki 27 Gicurasi 2021.
Umuyobozi w’Ikigo cyabereyeho aya mahano, Munyengabe Ernest, yabwiye IGIHE ko aba banyeshuri babiri biganaga mu ishuri rimwe, nyuma ubwo basohokaga mu karuhuko ni bwo umwe yateye icyuma mugenzi we kimufata ku zuru arakomereka cyane.
Yagize ati "Hari ejo Saa Yine ubwo abanyeshuri bari bari mu karuhuko, ni bwo umwana umwe yavanyemo icyuma mu ijipo yari yacyambariyeho agitera mugenzi we ku zuru tumujyana muri sale y’abarimu duhita tumujyana ku Kigo Nderabuzima, aho yanarayeyo kugira ngo bakomeze kumwitaho neza."
Yavuze ko bahise bafata uwo mwana w’umukobwa wateye icyuma mugenzi we bamubaza uko byagenze n’impamvu yamuteye icyuma, abanza kubabeshya ko icyuma yagikuye mu kimoteri ubwo uwo mwana yamwiyenzagaho.
Munyengabe yakomeje avuga ko bakomeje kumuhatiriza bakamubaza impamvu nyayo akababera ibamba akanga kuvuga, akavuga ko ‘uwo mukobwa mugenzi we yari amaze iminsi amwiyenzaho’ nawe ahitamo kwihorera.
Ati "Nyuma twabajije abandi bakobwa bigana banatahana batubwira ko hari umuhungu wigana nabo wari inshuti y’umwe aramureka ajya gutereta undi. Abo bakobwa ni bo bambwiye ngo tumuhane cyane kuko yabikoze abishaka."
Munyengabe yavuze ko bakimenya ayo makuru bahise bahamagara inzego zishinzwe umutekano ziramutwara kugira ngo zimubaze neza icyamuteye gukora ibyo bikorwa bigayitse, ndetse nibiba ngombwa abihanirwe kuko yujuje imyaka y’ubukure.