Gentil Misigaro yashyize hanze amashusho y'in... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amashusho y'iyi indirimbo 'Igorigota' ya Gentil Misigaro yavuye mu gitaramo cyiswe Har'Imbaraga cyakorewe Kigali mu 2019. Muri aya mashusho haragaragaramo Shekinah Worship Team ya ERC Masoro, na Miss Dusa ariwe mushiki wa Gentil Misigaro.

Gentil Misigaro yashimiye cyane Shekinah na Miss Dusa uburyo bamufashije mu ndirimbo zidandukanye, ndetse yatangaje ko hari n'izindi nazo zitangira kujya ahagaragara mu cyumweru gitaha.

Gentil Misigaro avuga ko mu gukora iyi ndirimbo 'Igorigota' yifashishije injyana ndetse n'amagambo menshi ari muri 'Hymn' yo mu rurimi rw'Icyongereza yitwa 'At Calvary' yanditswe na William R mu mwaka w'I1895.

Gentil Misigaro yabwiye InyaRwanda.com ko Album yose y'amashusho agiye kuyisangiza abakunzi be uhereye mu mpera z'icyumweru gitaha akaba azajya ashyira hanze indirimbo imwe imwe. 

'Har'imbaraga tour' ni bimwe mu bitaramo Gentil Misigaro yakunze cyane atazigera yibagirwa cyane cyane icyabereye muri Camp Kigali mu 2019 ariho aya mashusho y'iyi Album yafatiwe.

Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo 'Biratungana', 'Buri munsi', 'Iyo mbimenya', n'izindi, igitaramo yafatiyemo aya mashusho, ni cyo cya mbere yari akoreye mu Rwanda, akaba ari igitaramo kitazibagirana mu mateka y'umuziki wa Gospel mu Rwanda bitewe b'ibihe bidasanzwe abakitabiriye bahagiriye.


Gentil Misigaro yashyize hanze indirimbo Igorigota


Gentil Misigaro na mushiki we Miss Dusa baririmbanye indirimbo 'Igorigota'

REBA HANO INDIRIMBO 'IGORIGOTA' YA GENTIL MISIGARO





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106103/gentil-misigaro-yashyize-hanze-amashusho-yindirimbo-igorigota-yaririmbanye-na-mushiki-we-m-106103.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)