Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Gicumbi baganiriye na IGIHE bagaragaje ko kutabona amazi meza biri kubagiraho ingaruka z'umwanda bagasaba ubuyobozi kubafasha igakemura iki kibazo.
Mukaturatsinze Eugenie yagize ati 'Amazi ni yo atuma tugira isuku, tukayatekesha abana bakabona ibyo kurya, ubu rero uragura ijerekani imwe ya 500 Frw wayigeza mu rugo akaba ayo guteka gusa abana bakabura ayo gukaraba no kumeaa imyenda y'ishuri bigatuma bagaragaza umwanda.'
Habimana wiga muri kaminuza ya UTAB we yavuze ko ikibazo cy'amazi kibakomereye cyane ngo kuko hari n'ababurara nyamara batabuze ibyo kurya ahubwo babuze icyo kubitekesha.
Ati 'Ubundi ntabwo amazi yajyaga abura iminsi irenze ibiri, hari n'ubwo yaburaga mu gitondo, nimugoroba akaza tukavoma ariko ubu tumaze hafi ibyumweru bibiri twarayabuze, urumva ku munyeshuri ntabwo byoroshye kuko hari ubwo uba nta mafaranga yo kuyagura ufite bigatuma uburara cyangwa ukabwirirwa kandi ufite ibyo kurya ahubwo wabuze amazi.'
Umuyobozi w'Ikigo Gishinzwe amazi, isuku n'isukura, WASAC, ishami rya Gicumbi, Kabazayire Lucie, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe kugira ngo amazi agere mu Mujyi wa Gicumbi yoherezwa avuye ku ruganda rw'ahitwa Nyamabuye munsi y'umusozi, ngo yoherezwa hakoreshejwe ingufu z'amashanyarazi.
Ati 'Mu minsi ishize 'Transformateur' icanira urwo ruganda yagize ikibazo, mu Kigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi (REG) batubwiye ko yahiye. Ni impanuka hahise hatangira gushaka uburyo twashakisha indi. Mu gihe itaraboneka WASAC yashatse moteri mu buryo bw'agateganyo kugira ngo ibe ikoreshwa.'
Yakomeje avuga ko imbaraga z'iyo moteri mu kuzamura amazi hejuru ku musozi ari nke cyane ari na byo biri gutuma abaturage batagerwaho n'amazi nk'uko byari bisanzwe.
Ati 'Amazi make tubashije kuzamura dukoresheje iyo moteri kubera ko yagabanutse tugerageza kuyasaranganya ariko akanga akaba make.'
Kabazayire yakomeje anavuga ko gukoresha moteri bisaba no kuyiruhutsa kuko hari ubwo inanirwa igashyuha cyane ngo iyo bibayeho hari ubwo yongera gucanwa hagasangwa amazi make yari yanabonetse yashize bigatuma abaturage benshi bakomeza kugira ikibazo cy'amazi muri uyu Mujyi.
Uyu muyobozi yavuze ko WASAC ifatanyije na REG ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere bari gukora ibishoboka byose kugira ngo hongere kuboneka 'transformateur' yatuma hongera kuboneka amazi nk'uko bisanzwe.