Ubusanzwe Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, igizwe n'abadepite 80 n'abasenateri 26.
Ishyaka rya Green Party, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021 mu kiganiro ryagiranye n'itangazamakuru, ryatangaje ko ryifuza ko umubare w'Abadepite wiyongera bakava kuri 80 bakaba nibura 100 kugira ngo barusheho kuzuza inshingano bakorera abaturage.
Komiseri Ushinzwe Politiki muri Green Party, Me Hitimana Sylvestre yagize ati "UbundiAbadepite impamvu bajyaho mu gihugu kigendera kuri demokarasi ni ukureberera inyungu z'abaturage kugira ngo imibereho n'iterambere by'igihugu bizamuke; rero nka Green party byose turabireba kuko kongera Abadepite birashoboka.'
Perezida wa Green Party akaba n'Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Dr Frank Habineza, yavuze ko umubare w'abadepite ukwiye kwiyongera bijyanye n'uko abaturage biyongereye.
Ati ' Kugira ngo abaturage bahagarirwe mu nteko neza byasaba ko nibura n'umubare w'Abadepite wakwiyongera, abadepite 80 bagenwe mu 2003, ubu imyaka irenga 20 irashize kandi n'umubare w'abaturage wariyongereye ku buryo twifuza ko umubare w'abadepite wagera ku 100.'
Dr Habineza yanavuze ko amatora yo mu nzego z'ibanze yajya abaho hashingiye ku mutwe wa politiki aho kwiyamamaza umuntu ku giti cye.
Ati 'Duhereye ku matora mu nzego z'ibanze, turifuza ko mu matora hari ibigomba guhinduka. Amatora mu nzego z'ibanze akajya ashingira ku mitwe ya politiki kuko abantu biyamamaza bagaragaza ko ari ku giti cyabo ariko nyuma bikaza kugaragara ko bahagarariye imitwe runaka ya politike mu nzego z'Akarere no mu murenge.'
Dr Frank Habineza yongeyeho ko banifuza ko imitwe ya politiki yajya ihagararirwa mu Nama Njyanama zitandukanye yaba iz'Utugari n'iz'Imirenge ndetse n'Uturere kugira ngo demukarasi ibe yashinga imizi.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/green-party-irifuza-ko-umubare-w-abadepite-wiyongera