Gumyusenge agiye kuba Umwarimu wungirije (Assistant Professeur) nyuma yo kubona Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, mu ishami ry’ibinyabutabire (Chimie) mu bizwi nka ‘Organic semiconductors’ yakuye muri Kaminuza ya Perdue yo muri Leta ya Indiana mu 2019.
Uyu musore uvuka mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi, yatangaje ko ari iby’agaciro kuri we kuba agiye kuba Umwarimu wungirije muri MIT.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Ntewe ishema no gutangaza ko ngiye kuba Umwarimu wungirije muri MIT mu Ishami rya ‘Material Science’ na ‘Engineering’ guhera ku wa 1 Mutarama 2022.”
Gumyusenge usanzwe akora ubushakashatsi ku binyabutabire byifashishwa mu gukora mudasobwa zifite ubushobozi budasaznwe, azajya atanga amasomo ku banyeshuri bari kwiga mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza.
Mu bushakashatsi yakoze, harimo ubwo yafatanyije na bagenzi be biganaga mu mwaka wa 2019 bayobowe na Prof. Jianguo Mei, aho bavumbuye ibikoresho bizwi nka Polymers’ bifite ubushobozi bwo kwihanganira ubushyuhe budasanzwe, bufite dogree Celcius 220. Ubu bushakashatsi bwabo bwasohotse muri kimwe mu binyamakuru bikomeye cyane kizwi nka Science Magazine.
Gumyusenge yahoze ari umuhanga kuva mu buto bwe, kuko yatsinze neza mu mashuri abanza aba uwa mbere buri gihe, n’ubwo yari mu buzima butoroshye kuko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amashuri yisumbuye yayize muri Petit Séminaire Saint Léon Kabgayi mu bijyanye n’ubutabire, imibare n’ibinyabuzima.
Yamenye Icyongereza binyuze mu kumva radio ya BBC na VOA, ndetse bitewe n’uburyo yari yatsinze neza, yaje kubona bourse ya Perezida wa Repubulika ajya gukomereza amasomo ye muri Wofford College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Gumyusenge asanzwe ari umushakashatsi muri kaminuza ya Laboratoire ya Gabelle iri muri Kaminuza ya Stanford.
Uyu musore avuga ko yizeye ko ubushakashatsi bwe buzakemura ibibazo bikomereye Isi, cyane cyane Umugabane wa Afurika, birimo ubucye bw’amashanyarazi, amazi n’ibindi bitandukanye.