Gusambanywa akiri umwana, agatereranwa n’umuryango byatumye azinukwa abagabo -

webrwanda
0

Uyu mugore avuka mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe ni umwe mu batangabuhamya bifashishwa n’Umuryango uharanira Uburenganzira no guteza imbere Ubuzima, HDI, mu kwigisha ababyeyi uburyo bagomba kuba hafi y’abana babo mu gihe batewe inda zitateguwe.

Babasaba kutabatererana bakababa hafi ngo kuko iyo umwana yatewe inda ushobora kumufasha akaba yagera ku ntego ze yahoranye aho kumutererana bishobora gutuma ajya mu zindi ngeso mbi zirimo uburaya no gukoresha ibiyobyabwenge.

Furaha yatewe inda mu 1999 yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye. Icyo gihe yari afite imyaka 17, umuryango we uramwirukana aca mu buzima bukakaye cyane.

Ati “Icyo gihe mbere na mbere bashatse ko inda yanjye bayikuramo, njye sinabikunda n’umuganga ambera umwana mwiza arabyanga. Nyuma yo kubyara bashatse kwica umwana wanjye, abaturanyi barantabariza umwana ntiyapfa baranyirukana mva mu rugo ndahunga.”

Furaha yahise agenda atangira kubaho nabi akarara aho abonye hose. Nyuma ngo yabonye umuntu w’umumama amugirira imbabazi aramwakira abayo arahabyarira. Kimwe mu cyatumye ngo ubuzima burushaho kumukomerera ngo ni uko iwabo w’umuhungu nabo bamutereranye akabaho yifasha we ubwe gusa.

Ati “Nagiye mba mu buzima bugoranye nkora akazi kose nabonaga harimo no gukoropera abantu, nza gusubira mu ishuri ndangiza amashuri yisumbuye ariko ntavugana n’umuryango wanjye, nakomeje gushakisha ubuzima nza no gutangira kwiga kaminuza abantu batabyumva bumva ko ndi umusazi.”

Furaha avuga ko yize akarangiza akarera umwana we neza aramwigisha arakura ndetse ngo anaherutse kumushyingira mu mezi make ashize.

Yiyemeje gushinga umuryango ufasha abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato

Nubwo nta bushobozi buhambaye Furaha aragira avuga ko yiyemeje gufasha abana b’abakobwa basambanywa bakiri bato bagaterwa inda ngo kuko hari abatereranwa n’imiryango bikaba byatuma bahinduka indaya.

Ati “Ubundi mu muryango Nyarwanda iyo ubyaye bumva ko uri indaya aho wakwinjira hose ahenshi nta gaciro uba ufite, bihita bitera umuntu kuba nk’umusazi kuko hari agaciro aba ari kwimwa yaba anafite mu mutwe woroshye akitera icyizere nyamara wanasanga umuryango we warabigizemo uruhare.”

Yavuze ko ku bana b’abakobwa baturuka mu byaro akenshi usanga ubuzima bubashaririye ku buryo hari n’abongera bagaterwa inda bwa kabiri kubera gutereranwa n’imiryango abandi bagahitamo kuyoboka uburaya kubera kubura abantu bababa hafi bakabahumuriza.

Inama ku babyeyi bafite abana batewe inda

Furaha agira inama ababyeyi yo kwita ku bana babo kabone nubwo bashobora guterwa inda arabasaba kubaba hafi bakabahumuriza bakabafasha gusubira mu ishuri ndetse bakanabibutsa ko bashobora kugera ku nzozi zabo aho kubatererana no kubaca intege.

Ati “Niba umukobwa wawe agize ikibazo agatwara inda wimujugunya kuko ntabwo yabikoze kuko yari ikirara, hari abashukwa rimwe na rimwe ugasanga namwe ababyeyi mwabigizemo uruhare. Wimujugunya kuko nyuma yo kubyara umuntu yavamo umuntu muzima aba agifite n’umusaruro yatanga ni ahabwe agaciro nk’abandi bana.”

Furaha yavuze ko ubuzima bushaririye yanyuzemo agatereranwa n’umuryango we akitwa ikirara byatumye azinukwa abagabo ku buryo ngo kuva yabyara uyu mwana yahisemo kutazashaka umugabo bitewe n’ibikomere yahuye nabyo.

Furaha avuga ko gutereranwa n'umuryango byatumye yiheba cyane binamuviramo kuzinukwa abagabo burundu



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)