Gusuzugurwa, umushahara muto; Ingorane z’aba- réceptionnistes bafatwa nk’inkorabusa -

webrwanda
0

Mu bigo byinshi bafatwa nk’inkorabusa, abakoresha bakabagenera umushahara w’intica ntikize ariko bakabasaba buri munsi guhora basa neza, bamwenyura nubwo inzara yaba ibatema amara.

Izi ngorane bahura nazo nizo zatumye mu 1991 hashyirwaho umunsi mpuzamahanga wabahariwe uba buri wa Gatatu w’icyumweru cya kabiri cya Gicurasi buri mwaka.

Watangijwe na Jennifer Alexander agamije guha agaciro abakora uyu murimo no kuwutandukanya n’abawitiranya n’abanyamabanga b’ibigo basanzwe .

Umurimo nk’uyu ntiwahozeho kera, ahubwo wadutse nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi yose. Icyo gihe wasangaga abagore aribo benshi bawukora, kuko bafatwaga nk’abanyantege nke, abakwiriye kwirirwa bitaba telefone, bandika amabaruwa, bandika za emails, buzuza amadosiye adasaba gutekereza cyane n’indi mirimo nk’iyo ifatwa nk’idakanganye.

Ibigo byinshi mu kurushaho gutanga serivisi nziza bishyiraho aba bakozi kugira ngo ababagana bahabwe serivisi bakeneye.

Turayisenga Jean Baptiste, amaze imyaka itandatu yakira abagana Cogebanque. Mu gihe mu bigo byinshi usanga abakora aka kazi ari abakobwa, we ni umugabo kandi abikora abikunze.

Ati “Kuba umu– réceptionnistes ugomba kubikunda, kwakira neza abantu ari ibintu bikuri mu maraso kuko ntaho ugiye kubyiga mu ishuri. Icyo ukwiye gukora ni ukwakira neza abakugana ndetse ukiyungura ubumenyi ku kigo ukorera, ku buryo uje akugana ubona ibisobanuro umuha. Iyo ubuze icyo umubwira nibwo bavuga ko abakora aka kazi ari abaswa.”

Abakora aka kazi, ijoro n’amanywa bahora bashaka icyatuma ibigo bakorera bigira isura nziza mu maso y’ababigana. Ni yo mpamvu baba bagomba guhora basa neza kandi bamwenyura.

Turayisenga yavuze ko aba– réceptionnistes bakora akazi kenshi ariko hamwe na hamwe usanga agaciro kabo karenzwa ingohe.

Ati “Umuntu wakira abantu niwe uba uri mu muryango, abantu bose binjira mu kigo ni wowe bacaho uraho kugira ngo hatagira uza ngo akubure, ukagerageza kwiyitaho ndetse no kugira urugwiro kugira ngo serivisi yawe ibe nziza.”

“Ariko igitangaje usanga ba bantu aribo bahawe umushahara muke mu bigo bakorera, ntawe ujya wita kukubaha amahugurwa nk’abandi bakozi ugasanga barafatwa nk’abantu bo hasi mu kigo kandi nyamara aribo batanga ikaze.”

Yakomeje avuga ko haba abakoresha ndetse na leta muri rusange bakwiye gufatanyiriza hamwe mu kongerera agaciro abakora akazi ko kwakira abantu.

Ati “Bigendanye na gahunda ya leta njye nifuza ko hajyaho nk’ihuriro riza guhuza bariya bantu bakora kariya kazi kugira ngo babashe kugira ubuvugizi bakorerwa bajye babasha guhabwa ibikwiye kugira ngo bakore akazi kabo neza.”

“Icya mbere ni uguhabwa amahugurwa, icya kabiri nubwo abikora nk’akazi ariko ntiyakabaye wa muntu uri ku rwego rwo hasi, ku buryo abasha kubona ibikoresho byo kwiyitaho.”

Hari n’abarangwa n’imyitwarire mibi

Twagarutse ku mirimo myiza abakora akazi ko kwakira abantu bakora ariko burya si bose bafite ubunyamwuga, nta munsi mubi urenze kuba uwakaguhaye serivisi ariwe uyikwimye.

Hari ubwo ujya kwaka serivisi ku kigo runaka wahagera ukibaza uwo uhasanze niba hari ikibazo musanzwe mufitanye bikakuyobera.

Imico mibi yijujutirwa na benshi harimo guhugira kuri telefoni bakima amaso uje abagana, ndetse n’abarangwa n’umunabi no kuvuga amagambo mabi ku buryo uwahageze atifuza kuzahagaruka.

Turayisenga yakebuye abarangwa n’imyitwarire nk’iyo abibutsa ko agaciro bashaka kazava mu bikorwa bakora.

Ati “Nasabaga bagenzi banjye kurangwa n’ubunyamwuga bagakunda akazi bakora, bakakira ababagana neza ha handi wita ku masezerano wahaye umukiliya ukazayubahiriza.”

“Iki kandi bya bibazo uhura nabyo bigaragaze kugira ngo abayobozi bawe babashe kubikemura. Kandi igikuru gikwiriye mwihanganire abakiliya bafite imico itandukanye, narakara wowe witware neza.”

Nk’umugabo ukora aka kazi yavuze ko abantu bakwiriye kwikuramo imitekerereze y’uko abakobwa b’uburanga aribo bakwiye gukora aka kazi.

Ati “ Umuntu uje akugana ntaje kureba isura yawe cyangwa igitsina cyawe, ikimugenza ni serivisi nziza, yimuhe azagenda yanyuzwe.”

Serivisi zitanoze ni kimwe mu bihombya ibigo byinshi ku buryo bishiduka abantu babicitseho. Hari inyigo yakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko Sosiyete zo muri iki gihugu zihomba miliyari 41$ buri mwaka kubera serivisi zitanoze. Ni mu gihe muri iki gihugu, nibura 70,1% by’abasaba serivisi mu bigo bitandukanye, bagaragaza ko batazihabwa neza.

Abakora akazi ko kwakira abantu, nibo baba bafite urufunguzo rugaragaza uko ikigo cyakirwa mu maso ya rubanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)