Ni cyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n'igitutsi, ariko gutuka Umwuka ni icyaha kitazababarirwa. Matayo 12:31
Azatsinda ab'isi abemeze iby'icyaha:Umwuka Wera w'Imana yaje muri twe kugira ngo atwemeze iby'ibyaha ngo dukizwe, dukorere Imana kandi anatuyobore, tuzagere mu i Juru. Hari rero abantu benshi bazarimbuka kuko baba baratangiranye n'Umwuka, kubera kunanirana Umwuka Wera akigendera ni nako gutuka Umwuka Wera.
Gutuka Umwuka Wera ntabwo ari ikindi gitutsi ahubwo ni ukwinangira umutima kuko Umwuka Wera naza azatsinda ab'isi abemeze iby'icyaha n'iby'amateka. Kwanga rero imbabazi no guhakana imirimo y'Umwuka Wera, nicyo cyaha kitazihanganirwa
Reka tubirebere muri ubu buryo
Icyambere ni uko iki cyaha cyo gutuka Umwuka Wera kitababarirwa. Matayo agaruka kubya Yesu yavuze ko nta mbabazi zizabaho kubw'icyo cyaha haba none cyangwa mu gihe kizaza, ku bayobozi b'amadini y'icyo gihe. Mariko we yabigarutseho avuga ko iki ari "icyaha cy'iteka." Mu yandi magambo, bifite ingaruka zidashira. Ntabwo hazabaho imbabazi ku bishora mu bitutsi nkibi( batuka Umwuka Wera w'Imana).
Gutuka Umwuka Wera, binasobanurwa nkaho ari ukwanga ku mugaragaro Yesu n'ubutumwa bwe. Iyo umuntu yinangiye agahakana ijambo ry'Imana n'imiburo yaryo.
Bisa nkaho gutuka Umwuka Wera bigizwe no kwanga ku mugaragaro umurimo wa Yesu ndetse n'abo yatumye( abigishwa be). Mu ijambo ryakurikiyeho, amaze kuvuga ku gutuka Umwuka Wera, Yesu yavuze ko Umwuka azabana n'abigishwa be igihe bazamuhamya imbere y'abayobozi b'amadini. Guhakana bene uko guhamya bizahanwa cyane kuruta kutizera Kristo. Ni uguhakana ku mugaragaro ubuhamya bw'Umwuka Wera, guhakana ko Yesu ari Mesiya, Kristo.
Ibyaha byakozwe mu bujij byo bishobora kuzababarirwa
Igishimishije dusanga Yesu yavuze, ni uko ibyaha bimukorerwa bishobora kubabarirwa ariko ntihazababarirwa abatuka Umwuka Wera. Ibi birasobanura ko abantu bashobora kuvuga nabi Yesu batabizi cyangwa batabishaka icyaha cyabo kirababarirwa.
Ariko, niba umuntu abizi kandi abigambiriye agahakana imbaraga z'Umwuka Wera, uhamya ukuri kwa Yesu n'ubutumwa bwe, nta mbabazi zizashoboka kuri we. Iki cyari icyaha gikomeye cyane abanyedini bakoraga. Mubyukuri, bavugaga ku mugaragaro ko imbaraga zigitangazaYesu yakoreshaga ko ziva kuri satani. Ibi ntibyakozwe mu bujiji, ahubwo kwari ukwanga no guhakana ku bushake imbaraga z'Umwuka Wera.
Ni byiza kwemera, kwizera, no kwakira imbaraga z'Umwuka Wera ukemera imbaraga zawo n'imirimo yawo. Ukayoborwa n'Umwuka Wera muri iyi si, ugashobozwa gukora imirimo y'Imana.
Source: www.blueletterbible.org
Source : https://agakiza.org/Gutuka-Umwuka-Wera-icyaha-kitazababarirwa-bisobanura-iki.html